• Labels

    Tuesday, February 6, 2018

    Mwitondere abo musomana, ushobora kwandura indwara zikomeye zirimo na Mugiga!


    Gusomana biba ari byiza iyo ubikoranye n’umuntu ukwiye mu gihe nyacyo. Nyamara iyo ubikoranye n’umuntu ufite uburwayi butandukanye , bishobora kugukururira ibibazo ukumirwa. Hari indwara nyinshi umuntu yakwandurira mu gusomana, twabakusanyirije ingero 8 z’izo ndwara.
    1.Kubora amenyo
    Kubora amenyo ni indwara iterwa n’udukoko(bacteria) dukomeye, kandi utu dukoko dushobora guhererekanywa binyuze mu gusomana. Ibi ariko ntibitangaje kuko mu gikorwa cyo gusomana haba ihererekanywa ry’amacandwe.
    2.Hepatite B
    Hepatite B ni indwara iterwa na virusi. Iyo virus ifata umwijima kandi irica. Iyi virusi ishobora guhererekanywabinyuze mu maraso n’andi matembabuzi harimo n’amacandwe.
    3.Kuma mu muhogo
    Iyi ndwara yo iterwa n’udukoko(streptococcal bacteria).Irangwa no kutabasha kumira amacandwe, kuribwa mu muhogo, kugira umuriro n’ibindi.ishobora kwandurira mu gusomana.
    4.Giripe(influenza)
    Iyi ni indwara y’ubuhumekero imenyerewe iterwa na Virusi ya Influenza.iyi ndwara kimwe n’izindi zavuzwe haruguru,giripe wayandurira mu gusoma umuntu uyirwaye.
    5.Mugiga(viral meningitis)
    Ni indwara iterwa na virus igafata ku bwonko nayo ishobora kwandurira mu gusomana.
    6.kurwara ishinya
    Ushobora kuba uteri uzi ko gusoma umuntu urwaye ishinya nawe biyikwanduza.
    7. MONONUCLEOSIS
    Iyi ndwara yo ubundi banayise(the kissing disease) n’ukuvugako ari indwara yo gusomana. Ntibabiyitiye ubusa rero,ishobora kwandurira mu gusomana, iterwa na virusi(Epstein-Barr virus). Iyi ndwara irangwa no kugira umuriro,kuma mu muhogo n’ibindi.

    Ngayo nguko, izo zari zimwe mu ndwara ushobora kwandurira mu gusomana. Ariko ntibibabuze kubikora kuko ubwabyo atari bibi,gusa ni ahanyu gushishoza mukamenya abo mubikorana n’igihe mubikorera.

    No comments:

    Post a Comment