• Labels

    Friday, February 16, 2018

    Kenya: Umudepite afunzwe azira gukora amafaranga



     Umudepite wo mu mashyaka ashyigikiye Perezida Uhuru yihurije mu kiswe Jubilee witwa Alfred Keter yatawe muri yombi na Police ya Kenya imukurikiranyeho ibikorwa byo gukora amafaranga ya Kenya afite agaciro ka miloyoni 607 z’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga Miliyoni 6$.
    Police yafashe kandi abandi bagabo babiri aribo Arthur Ingolo Sakwa na Madat Suburali Chatur nabo bakekwaho ubufatanye muri kiriya cyaha.
    Alfred Kater yari ahagarariye agace kitwa Nandi Hills mu Nteko ishinga amategeko ya Kenya.
    Ushinzwe itumanaho muri Banki nkuru y’igihugu ya Kenya witwa Wallace Kantai yabwiye BBC ko bariya bose bagomba gukurikiranwa ku gukora inoti kandi bazi neza ko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.


    No comments:

    Post a Comment