• Labels

    Monday, February 5, 2018

    Umuturanyi wa Mowzey Radio yatanze ubuhamya bw'uko yari umunyarugomo , ndetse ko yigeze kumukorera iyicarubozo.






    Umugabo witwa Simpson Kamugisha wahoze ari umuturanyi wa Moses Nakintije Ssekibogo [Mowzey Radio] yatanze ubuhamya nyuma y’urupfu rwe, anenga ibikorwa byamuranze avuga ko yakingirwaga ikibaba na Polisi ya Uganda.
    Kamugisha uvuga ko yize ibijyanye n’imibanire ndetse n’imiyoborere y’umuryango muri Michigan State University yatanze igitekerezo mu ishami ry’amakuru rya Chimp Reports rizwi nka Chimplyf ryibanda ku bijyanye n’imyidagaduro avuga ko yitandukanyije n’abandi banyagihugu bunamiye Radio muri Uganda.
    Yasasiye igitekerezo yatanze agira ati "Ntabwo nshaka kwirengagiza ukuri ngo ntere umugongo ukuri kw’ibiri kubera mu gihugu cyacu. Ni inde uzavuganira abadafite uko bumvikanisha ijwi ryabo kandi buri wese yirengagije kurwanya akarengane n’ipyinagaza bikoreshwa n’abafite ububasha bakabukoresha nabi?"
    Yakomeje ati "Radio yari umuririmbyi w’umunyempano ariko yari ntamunoza, intakoreka, umwirasi kandi yari akingiwe ikibaba n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko. Yahohoteye abantu benshi yitwaje aba-bouncer be kandi abo bantu ntibabone ubutabera, kuko nta n’ubwari buhari. Ndi umwe mu barokotse ibikorwa bye."
    Yavuze ko atifatanyije n’abandi banyagihugu kunamira uyu muhanzi ngo yifatanyije mu kababaro n’umuryango yasize.
    Yanzitse agira ati "Ku itariki 10 Mata 2016, saa mbiri z’ijoro, Radio yarantangiriye arampagarika ubwo nari ndi gutaha iwanjye i Makindye, mu gace ka Kizungu Zone. Yarambajije ati ’wowe urajya he muri aya masaha?’, naramusubije nti ’njyiye mu rugo rwanjye kandi ndi umuturanyi wawe.’ Yarongeye ati ’Ntabwo nkuzi ugombe kuba uri umujura.’"
    Yongeyeho ati "Naramubwiye nti ’Niba utekereza ko ndi umujura, njyana kuri Sitasiyo ya Polisi,’ ahita ansubiza ngo ’Ndi Polisi kandi ndakujyana kuri Sitasiyo yanjye.’"
    "Yahise ashaka kunkubita icupa yari afite ndamubaza nti ’kuki ushaka kunkubita?’ Nta gisubizo nakiriye, Radio n’abarinzi be batatu bahise banjyana mu rugo rwe bankorera ibisa n’iyicarubozo, bashatse kunyica no kuntwika. Natabawe n’umumotari wabibonye agahita atabaza inzego zishinzwe umutekano muri Makindye bikemurwa na polisi."
    Mowzey Radio waririmbaga muri Goodlyfe yasezeweho n'abahanzi bakomeye mu karere.
    Kamugisha yakomeje avuga ko ubwo polisi n’inzego zishinzwe umutekano muri ako gace zahageraga yahise atangira gushaka kurwana akavuga ko aziranye na Perezida ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri Uganda, Kale Kayihura. "Yababwiye ko ntacyo bashobora kumukoraho, njye ubwo nahise njyanwa mu bitaro bya Kampala International Hospital."
    Yavuze ko yagejeje ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Katwe ariko nyuma dosiye ikaburirwa irengero, byatumye atangira iyo nzira ku nshuro ya kabiri ariko ngo polisi ikoresha ’imvugo itera ubwoba ndetse ikura icyasha kuri Radio.’ Ati "Naratunguwe cyane, umu-ofisiye wari ukurikiranye ikirego cyanjye yarambwiye ati ’vugisha Radio arakwishyura amafaranga, cyangwa se ntuzagire na kimwe usarura muri ibi.’"
    Kamugisha avuga ko kuri we ngo yifuzaga ko Radio yari kuba yarakurikiranywe n’inzego za leta zitandukanye byaba ngombwa agashyirwa mu kigo ngororamuco kugira ngo yitabweho kuko ngo nk’umuntu usanzwe ukora imirimo ifitiye rubanda akamaro abasha gutahura ugukoreshwa nabi kw’imbaraga, ubusumbane, ubucucike mu baturage n’ibindi.
    Uyu mugabo uvuga ko yahohotewe na Radio akiri muzima, yasoje ubuhamya bwe atabaza Leta ya Uganda kurinda abaturage ikabaha umutekano mu buryo bungana yirinda gushyira imbere abantu bamwe, abafite amazina akomeye n’abanyamafaranga ntabe ari bo bafatira ibyemezo ibijyanye n’umutekano.
    Yasoje agira ati "Nakwishimira cyane kuba mu Isi aho buri wese yumva atekanye ndetse akizera inzego ziriho. Radio atuvuyemo kare, gusa nenga ibikorwa bye na Polisi ya Uganda ku bwo kunanirwa kugenzura imyitwarire ye. Nkubabariye mbikuye ku mutima Mowzey Radio."

     
    Akabari Mowzey Radio yakubitiwemo bikamuviramo urupfu

    No comments:

    Post a Comment