• Labels

    Saturday, April 7, 2018

    Sobanukirwa byinshi wibazaga ku ihungabana



    Muri iki gihe mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abantu benshi bakunda guhura n'ibibazo bifitanye isano n'ihungabana bitewe n'mateka igihugu cyanyuzemo.  Twabateguriye iyi nkuru mu rwego rwo gufasha abantu kumenya byinshi ku bijyanye n'ihungabana.
    Ihungabana ni ikibazo gihangayikisha uwo ryabayeho kimwe n’abamuzengurutse. Rikaba rifata umuntu nyuma yo guhura n’ibintu bibi cyane ku buryo birenga ubwenge bwe kubyakira no kubyihanganira. Akenshi rikunze gufata umuntu nyuma y’akarengane gakabije, gutotezwa, gukorerwa iyicarubozo, gufatwa ku ngufu, kwicirwa umuryango, kurokoka impanuka idasanzwe, n’ibindi.
    Uburyo abantu bahangana n’ihungabana buratandukanye, kuko no mu buzima busanzwe uko twakira ibitubayeho biranyuranye. Gusa nanone ni ikibazo gikosorwa kigashira nubwo kuri bamwe cyongera kikagaruka cyane cyane iyo bagize umwanya wo kwibuka ibyababayeho.
    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe cyangwa ugiye gufatwa n’ihungabana n’uburyo bunyuranye bwamufasha guhangana na ryo akongera gutuza.
    1.  Ibimenyetso by’ihungabana
    Hari ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana; bimwe biba ku bantu ako kanya ikibazo kikimara kuba ibindi bikaza nyuma ya bya bihe bibi ndetse na nyuma y’imyaka bibaye.
    Nk’uko imibiri yacu igira ubushobozi bunyuranye mu guhangana n’indwara,  n’ibimenyetso biranga abahungabanye ntibiba kimwe ku bantu bose , ariko muri rusange ibimenyetso ni ibi bikurikira:
    Kwiheba no kwigunga, agahinda n’umujinya bidasanzwe kandi biza vuba
    Kunanirwa gusinzira no kugira icyo ukora
    Gukomeza gutekereza ku byabaye bigatuma usa n’uri kubibona biba ako kanya. Aha benshi bamera nk’abari mu nzozi, ndetse agakora ibimenyetso byerekana ko hari ikintu kiri kumubaho. Niba wenda ari nk’impanuka yabaye ugasanga ari kwipfuka mu mutwe nk’aho hari ikigiye kumugwaho, niba yarafashwe ku ngufu ugasanga ari gusaza imigeri nk’uri kwiyama umuntu gutyo gutyo
    Gusa ku bantu benshi ibi ntibimara igihe kinini. Nyamara nanone ku bandi usanga bitinda ndetse bamwe bagatangira kwiyahuza inzoga n’ibindi biyobyabwenge bibwira ko ahari ari bwo bari butuze, nyamara iyo bibashizemo barongera bagasubira uko bari bameze batarabinywa nuko aho gucyemura ikibazo ahubwo kikiyongera.
    Icyakora nanone nubwo bamwe bagaragaza ibimenyetso byoroshye ndetse ugasanga kubaba hafi no kubaganiriza bibafasha kubisohokamo vuba, hari abandi usanga byafashe indi ntera bagakenera kwitabwaho birenze.
    Ibindi bimenyetso bibigaragaza ni ibi bikurikira :
    Kugaragaza guhangayika, kubabara no kugira agahinda kenshi
    Kurira cyane kandi kenshi
    Kugaragara nk’umuntu uri kure
    Kuboneka ko afite ubwoba bwinshi cyane
    Kurakara vuba akanarakazwa n’ubusa
    Kurota inzozi mbi no kudasinzira neza
    Kutegera aho abandi bari ukabona ashaka kuba wenyine

    Mu nkuru itaha tuzabagezaho uko wahangana n'ikibazo cy'ihungabana.  

    No comments:

    Post a Comment