• Labels

    Wednesday, February 7, 2018

    Nyina wa Mozey Radio yishinganishije kuri police kubera guterwa ubwoba.



    Abagize umuryango w’umuhanzi Mozey Radio uherutse kwitaba Imana, batanze ikirego kuri Police  kubera abantu batazwi bavuga ko bazabagirira nabi nibatagurisha imitungo ya Nyakwigendera ngo bagabane.
    Nyina wa Radio Jane Kasumba hamwe n’umuhungu we Eddy Ssembajwe bavuze ko batangiye kugerwa n’iterabwoba kuva ku wa Kane ushize ubwo byavugwaga ko Radio yitabye Imana.
    Ssembajwe yagize ati” iri terabwoba ryatangiye ku wa kane icyumweru gishize  nka saa yine n’igice , igihe umurambo wagezwaga muri Morgue. Aba bantu baradusaba ngo imigabane yabo bakavuga ko nitutayibaha , tuzagerwaho n’ingaruka zikomeye.”
    Abagize umuryango bagiye kwishinganisha bavugako ababahamagara bavugako  hari imitungo bafatanyije na Radio  ikaba ngo igomba kugurishwa bakabonaho  uruhare rwabo.
    Umuvugizi wa polisi muri Kampala Luke Owesigyire yabwiye ikinyamakuru Chimpreport dukesha iyi nkuru  ko bakiriye iki kirego  bakaba baranohereje abapolisi bahagije kurinda abagize umuryango we.

    No comments:

    Post a Comment