Umudage Joseph
Aloisius Ratzinger waje kuba Papa Benedict XVI weguye muri 2013, yatangaje ko ari mu minsi ye
isatura urupfu ariko kandi ko ari mu
rugendo rwe rwa nyuma rugana mu ijuru.
Papa Benedict XVI yandikiye
abasomyi b’ikinyamakuru Corriere della Sera, bifuzaga kumenya amakuru y’ubuzima
bwe muri iyi minsi, ababwira ko ari mu marembera .
Yagize ati “Icyo navuga gusa ni uko
intege z’inyuma ku mubiri zigenda zigabanuka, mu buryo bwite ndi mu rugendo
rutagatifu rugana mu ijuru. Ni iby’agaciro kuba ngaragiwe, muri iki gihe cya
nyuma, akenshi biba bigoye ariko nitabwaho mu rukundo n’ubugiraneza ntigeze
ntekereza.”
Papa Benedict XVI uzuzuza imyaka 91 muri
Mata 2018, kuva yakwegura mu myaka itanu ishize, aba muri Monasitere i Vatican,
aho abana n’ababikira bane n’umunyamabanga we witwa Georg Gaenswein.
Buri munsi avuga Misa, agasenga cyane,
akakira abashyitsi bake kandi agasubiza amabaruwa menshi. Areba amakuru kuri
televiziyo nijoro, agasoma ibitangazamakuru byinshi bya Kiliziya Gatolika
ndetse n’inyandiko zerekeranye n’Iyobokamana.
Umwe mu bapadiri b’i Vatican umwaka
ushize yavuze ko Papa Benedict XVI, atakibasha gukoresha ibiganza bye,
atakibasha gucuranga Piano, agaragara nk’umuntu umeze nabi ariko ugifite
ubwenge kuko yibuka buri kimwe cyose.
Papa Benedict XVI yavukiye muri Bavaria
mu Majyepfo y’u Budage kuwa 16 Mata 1927, asimburwa na Jorge Mario
Bergoglio witwa Pape Francis kuva 2013kugeza ubu.
No comments:
Post a Comment