Minisitiri
w’imari n’igenamigambi Minisitiri Amb. Claver Gatete ageza ku Nteko Ishinga
Amategeko umutwe w’Abadepite umushinga ingengo y’imari ivuguruye ya 2017/18,
yagaragaje ko Guverinoma igiye kongera amafaranga yari yateganyije mu ngengo
y’imari y’uyu mwaka kugira ngo ibashe gushora mu mishinga nka Rwandair ndetse
no gufasha ‘Marriott Hotel-Kigali’.
Minisitiri Amb. Claver Gatete yabwiye
Abadepite ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari,
Guverinoma yakoresheje 56% by’ingengo y’imari yari iteganyijwe.
Gusa, yagaragaje ko kubera ishoramari rishya
guverinoma iteganya, ingengo y’imari ingana na Miliyari 2,094.9
z’amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa
Kamena 2017 yiyongereye ikagera kuri Miliyari 2,115.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gatete yavuze ko amafaranga yagenewe
ibikorwa by’ishoramari rya Leta nayo aziyongera kuva kuri Miliyari 159.1
z’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 178, bivuze ko aziiyongera ho
agera kuri Miliyari 18.9.
Min. Amb. Gatete yavuze ko bimwe mu bituma iyi
ngengo y’imari yiyongereye harimo ishoramari rya Guverinoma, mu mishinga
itandukanye nka ‘Marriott Hotel’ na ‘Rwandair’.
Min. Gatete yabwiye Umuseke ko guverinoma
igiye gufasha ‘Marriott Hotel’ kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura
imyenda, bitayibangamiye mu mikorere yayo.
Misitiri wahamije ko ‘Marriott Hotel-Kigali’
atari iya Leta y’u Rwanda, ngo Guverinoma igiye kubafasha kubona uburyo
bwo kwishyura gusa. Kandi ngo bisanzwe bi baho n’ahandi hose, ko “iyo
hariho ikibazo kandi gishobora guhungabanya isoko ry’imari, Guverinoma iza
ikagufasha ukazayishyura.”
Yagize ati “(Amafaranga tuzaha
Marriott) Ni ayo kubafasha kugira ngo imyenda yabo itababera umutwaro ariko
bazayishyura.”
Marriott Hotel-Kigali ni iya Kompanyi
Nyarwanda “New Century Development Ltd”, ariko ifatanyije na ‘Marriott Group’
cyane cyane mu micungire no kuyibyaza umusaruro.
Guverinoma
igiye kongera gushora muri RwandaAir
Minisitiri Amb. Claver
Gatete yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma igiye kuyifasha kwagura ingendo,
ati “Igiye kujya mu Bushinwa, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo
ni ukuyifasha.”
Abajijwe niba hari igihe kizwi bateganya
Rwandair izava ku gufashwa ikaba yabasha kwibeshaho ndetse ikaba yanabyara
inyungu (break-even), Min. Gatete yavuze ko hari gahunda bafite y’igihe
bizabera.
Ati “Hari gahunda bari
gukoraho, ariko ubu haracyari kare kuko ubu turacyari kwagura, ubu turi kujya i
Burayi, turajya mu bihugu byinshi bya Africa, ntabwo twagira ‘break-even’
tutarasoza gahunda yo gufungura ingendo.”
Yongeraho ati “Twe dutekereza ko
tukiri mu gihe cyo kwagura Rwandair, hari gahunda y’aho tuzajya, nidusoza
kwagura hanyuma nibwo tuzakora ‘break even’.”
Minisitiri Gatete ntabwo yatanze amakuru
arambuye ku mubare w’amafaranga azagurizwa ‘Marriott Hotel-Kigali’ cyangwa
agiye gushorwa muri Rwandair kuri iyi nshuro.
Gusa, muri uyu mushinga w’ingengo y’imari
ivuguruye, abadepite batoye ku bwiganze bw’amajwi 100%, Guverinoma yasabye ko
hakongerwa ingengo y’imari ho miliyari 20,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Gatete yavuze ko aya mafaranga
bashaka kongera ku ngengo y’imari azava mu nzira zitandukanye cyane cyane mu
kugurisha impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond).
Gusa, ngo kuko basanzwe bafite gahunda yo
gusohora impapuro yari yarateguwe hategurwa iyi ngengo y’imari ya 2017/18 kandi
ntacyo bayihinduraho, ngo bagiye kongera agaciro k’imapuro bateganya gushyira
ku isoko kugira ngo babashe kubona aya mafaranga akenewe.
Abadepite bashimye uyu mushinga w’ingengo
y’imari ivuguruye ndetse n’uko ingengo y’imari iri gukoreshwa muri rusange
ndetse banawutora bose.
Hon. Depite Munyangeyo Theogene yasabye ko
Guverinoma yakwitonda mu mishinga ishoramo amafaranga, ndetse asaba ko hajya
habaho kwitondera inyigo zikorwa.
Mu bindi bikorwa kandi ngo byatumye ingengo
y’imari yari yateganyijwe biba ngombwa ko yongerwa, harimo ibigo bishya na za
Minisiteri biherutse gushyirwaho.
Src:umuseke.rw
No comments:
Post a Comment