Nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwemeje ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yaguze 100% imigabane ya Tigo Rwanda , Philip Amoateng wari usanze ayobora Togo Rwanda ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wayo Airtel Rwanda .
Mu mpera z’umwaka ushize
ni bwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane
yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International
Cellular SA.
Aya masezerano
yavugaga ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu ayo
yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe
ibindi bintu, akazishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ku wa 23 Mutarama
2018, ni bwo RURA yatangaje ko guverinoma yemeje ishyirwa mu bikorwa
ry’ihererekanya ry’imigabane nk’uko byemeranyijweho n’ibigo byombi, bishyirwa
mu bikorwa kuwa 30 Mutarama.
Mu itangazo rigenewe
itangazamakuru Airtel Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yatangaje
ko Philip Amoateng wari usanzwe ayobora Tigo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
ziriya sosiyete z’itumanaho zombi zahuriyemo.
Muri Gicurasi 2016,
Amoateng wize muri kaminuza ya Leicester mu Bwongereza yahawe kuyobora Tigo
Rwanda, umwanya yagumyeho kugeza ubwo iki kigo cyagurwaga na Airtel Rwanda.
Yari asanzwe afite
uburambe bw’imyaka 16 muri Millicom aho yagiye akora imirimo itandukanye,
uretse kuba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, akaba yaranabaye n’umuyobozi
ushinzwe imari muri iki kigo mu gihe cy’imyaka ine.
Ubwo byatangazwaga ko
Airtel igiye kugura Tigo, Amoateng yavuze ko bifite inyungu nyinshi ku
Banyarwanda zirimo gukemuka kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu
ndetse no mu mahanga.
Yagize ati “Dufite
umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu Rwanda, dufite
internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa n’iya Airtel
irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo inzitizi mu
guhamagara ziveho.”
Yongeyeho ko nyuma yo guhuza
ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu yakoreshaga,
ikizabaho ari ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose abakiliya ba
Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.
Nyuma y’uko Airtel
iguze imigabane yose ya Tigo Rwanda yahise iba sosiyete ya mbere ifite
abafatabuguzii besnhi kuko yahise irusha MTN Rwanda abarenga miliyoni. Kuko
tugendeye ku mibare yatangajwe na RURA umwaka ushize Tigo yari ifite
abafatabuguzi 3,252,765, Airtel
ifite abakiriya 1,586,018, MTN
ifite abakiriya 3,520,315 ,
Airtel ihita inagira iminara isaga 1000 mu gihugu hose.
Phillip Amoateng umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda
No comments:
Post a Comment