• Labels

    Wednesday, February 21, 2018

    Radio Amazing Grace yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30





    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose by’isakazamakuru bya Amazing Grace Christian Radio mu gihe cy’iminsi 30 nyuma y’ikiganiro cyatambutseho cyibasira abagore na Kiliziya.
    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 rivuga ko usibye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30, iyi radio igomba kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya RURA iri muri Banki y’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye ku itariki itangazo ryasohokeye.
    Yasabwe kandi gutambutsa ikiganiro gikosora kinasaba imbabazi rubanda kubera ubutumwa bwatambukijwe na Niyibikora Nicolas, bigakorwa mu gihe kitarenze amasaha 12 hanyuma igafunga.
    Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ku ya 12 Gashyantare 2018 nirwo rwari rwasabye (RURA) guhagarika by’agateganyo Amazing Grace Christian Radio amezi atatu.
    Impamvu yo gusaba ko ihagarikwa ishingiye ku kuba ngo itagira Umuyobozi w’ibiganiro ubasha kumva ibiyivugirwaho mu ndimi ikoresha, ikaba inarangwaho imikorere itanoze.
    Intandaro ya byose ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora yayumvikanyeho yigishaga avuga ko nta cyiza cy’umugore.
    Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”
    Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.
    Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.
    Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radiyo muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.
    Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Gregg Schoof, we yabwiye RMC ko ko akeneye igihe kirambuye cyo gusoma ibyavugiwe kuri radiyo ye kugira ngo abisobanukirwe kuko ngo babimushyiriye mu Cyongereza dore ko atumva ikinyarwanda.



    No comments:

    Post a Comment