Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Olivier
Karekezi, wari werekeje ku mugabane w’u Burayi mu Cyumweru gishize bikavugwa ko
ashobora kugumayo, yagarutse mu Rwanda anavuguruza ibyavuzwe ko ashobora
kugumayo, yemeza ko ahubwo aje guha rayon sport ibirenze kubyo yakoze.
Nyuma gufungwa akekwako kugambanira igihugu ariko
akaza kugirwa umwere akarekurwa ; Mu
cyumweru gishize nibwo yafashe indege asubira muri Suède bituma havugwa ko
ashobora kutazagaruka gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yageze i
Kigali avuga ko yari yaherekeje umuryango we ariko akiri umutoza wa Rayon
Sports.
Yagize ati “Nari njyanye umuryango, umugore
wanjye yagombaga gusubira mu kazi n’abana bagomba gusubira mu ishuri. Nari
nabivuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nzagaruka ni nayo mpamvu ndi hano.”
Yashimangiye
ko nta gahunda afite yo kuva muri Rayon Sports kuko afite amasezerano y’imyaka
ibiri agomba kubaha ahubwo yifuza kwitwara neza mu mikino ibiri y’irushanwa
ry’Intwali isigaye n’iya shampiyona bazakina mbere yo gutangira urugamba
rukomeye mu mukino ya CAF Champions League, aho yifuza kugeza iyi kipe kure
hashoboka agaha abafana ibyishimo.
Uretse
kuyihesha ibikombe bitatu byo mu marushanwa yandi, kuva yafata Rayon Sports,
Karekezi yatoje imikino umunani muri shampiyona atsinda ine, anganya ibiri
atsindwa ibiri, ikipe ye ikaba ihagaze ku mwanya wa kane n’amanota 15 irushwa
na AS Kigali ya mbere atatu gusa yo iracyafite umukino w’ikirarane uzayihuza na
Musanze FC.
Mu gihe gito Karekezi amaze mu Rwanda anatoza rayon sport yayagizemo
ibihe byiza birimo kuba yaregukanye ibikombe bitatu nk’icy’Agaciro, icya
FezaBet n’icya Super Cup . Uyu munsi ngo akaba arahita jya gushyigikra Rayon
sport ku mukino urayihuz na Police fc.
No comments:
Post a Comment