Umuririmbyi Douglas Mayanja [Weasel] n’umuryango wa Mowzey Radio baririmbanaga baravugwaho umwiryane by’umwihariko ngo yateranye ibipfunsi n’umuvandimwe wa nyakwigendera biturutse ku gushwanira imitungo yasize.
Nyuma y’urupfu rwa Radio, Weasel yahise ayoboka igikundi cy’umuherwe Bryan White ndetse muri iki gihe bagendana mu bikorwa bitandukanye by’umuryango ufasha yashinze byatumye atagikora umuziki mu buryo buhoraho nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Uganda.
Yari amaze iminsi mu nkundura y’amagambo agirana na bamwe mu bafana bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku ndirimbi yasohoye nyuma yo gutangira umuziki ku giti cye ntibagwe ku nzoka. Ni amakimbirane yinjiwemo na Pallaso agerageza kuyahosha ababwira kubisa Weasel yemeza ko ataratuza neza nyuma y’urupfu rwa Radio n’urwa Ak47.
Mu gihe Weasel akirwana intambara yo kugumana abahoze bakunda itsinda rya Goodlyfe, yongeye guhura n’ibindi bibazo agirana ubushyamirane na Frank Sekibogo, umuvandimwe wa nyakwigendera Mowzey Radio kugeza ubwo baterana ibipfunsi.
Ibi byaturutse ku nzu iherereye muri Makindye yabagamo abagize Goodlyfe. Uyu muvandimwe wa nyakwigendera ngo yagiyeyo ashaka gutwara bimwe mu bikoresho biyirimo ‘nk’uko asanzwe abikora’ asangayo Weasel amwangira kugira ikintu na kimwe ahavana.
Hari amakuru avuga ko bagiranye intonganya zajemo no guterana ibipfunsi n’ihangana ryarangiye imodoka y’umwe imenwe ibirahure. Bakijijwe na Chameleone na Pallaso batabajwe. Weasel yahise ategekwa gufunga iyo nzu kuzageza ubwo ubuyobozi buhosha burundu amakimbirane.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Buri uko Frank araye mu nzu ya Radio ntabura ikintu ahakura.”
Chimp Reports yavuze ko amakuru ahari ari uko Frank atari we wenyine uhanganye na Weasel mu muryango wa Radio kuko bose bari kumwotsa igitutu bamusaba gushaka abantu bayikodesha kugira ngo ibyare amafaranga yo kubatunga.
Uwatanze amakuru yagize ati “Umuryango wa Radio muri iki gihe ufite ikibazo cy’umutungo utifashe neza ku buryo bari gushaka inzira zose babasha kubyaza amafaranga iyo nzu yasize.”
Nubwo umuryango wa Radio ubishaka gutyo ariko, ngo Weasel we ntabikozwa na gato kuko atifuza kubana n’abantu abo ari bo bose ataziranye na bo.
Src:Chimpreports
No comments:
Post a Comment