• Labels

    Friday, February 23, 2018

    Sonia Roland wabaye Miss France 2000 yaje kuba umukemurampaka muri Miss Rwanda 2018

    Yakiriwe  na Miss Rwanda 2017,Iradukunda Elsa
    Miss France 2000 Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda mu gitondo kare kuri uyu wa Gatanu yageze i Kigali, ejo ku wa Gatandatu azaba ari umwe mu bakemurampaka bazatoranya umukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

    Abategura amarushanwa ya Miss Rwanda bavuga ko ari ku nshuro ya Kabiri Sonia Rolland agiye kuba umwe mu bakemurampaka b’ikiciro cya nyuma k’iri rushanwa.
    Sonia Rolland ufite umubyeyi w’Umunyarwandakazi, Muri 2009 nabwo yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu kiciro cya nyuma k’irushanwa rya Miss Rwanda ryegukanywe na Grace Bahati.
    Sonia Rolland ubu wamamaye muri Cinema, yaherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ubwo yari ari mu bikorwa byo kumurika Film aherutse gushyira hanze yakoze k’u Rwanda yise “Rwanda: Du chaos au miracle”.

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rizasozwa ejo tariki ya 24 Gashyantare 2018. Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata ni bo bazataronywamo ugombwa kwambikwa ikamba agasimbura Elsa Iradukunda wari waje kwakira Sonia Rolland ku kibuga cy’indege.


    No comments:

    Post a Comment