• Labels

    Friday, February 2, 2018

    Menya ibitera indwara y'imyate n'uko umuntu yayikira.


    Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino ariko ishobora , no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano n’ahandi.
    Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n’isuku nke nyamara siko biri.
    Nkuko tubivuze, kumagara ibirenge nibyo bitera Imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara.Ku isonga haza ho kubura amazi mu mubiri.
    Zimwe mu mpamvu zitera imyate

    Kudasiga amavuta ku birenge
    kudasiga amavuta ku birenge bituma umuntu yumagara, ku buryo niyo yaba yoga bishobora gutuma  asaduka ku birenge bityo , bikaba byamuviramo kurwara imyate.
    Gukuba ibirenge ku ibuye abantu benshi bakunda gkuba ibuye ku birenge bashaka ko gicy, ariko rimwe na rimwe utuvngukira tw’ibuye akenshi twngiza ikirenge , bikab byakiviramo kurwara imyate.
    Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi : abantu bakunda gukorera ahantu hari amazi mesnhi nko mu bishanga , baba bafite ibyago byinshi byo kurwara imyate, kuko isuku y’ibirenge iba igoye, kandi binorohera mikorobi ( microbes)  kwinjira mu mubiri ku buryo , baba bafite n’ibyago byo kwandura izindi ndwara.
    Kuba urwaye diyabete : uburwayi bwa diaybeti butuma amazi mu mubiri aba makeya, bigatuma uruhu rwumagara, bityo umuntu agasaduka ku bitsi o mu ntoki bikamuviramo kurwara imyate.

    Umubyibuho ukabije : umubyibuho ukabije utuma ibirenge biremererwa bityo umuntu akaba yasaduka mu birenge byoroshye.
    Imyate kandi ishoora guterwa n’impamvuzinyuranye zirimo : Sauna , Guhora mu nkweto zifunze , Kutambara inkweto,  koga buri gihe amazi ashyushye n’ibindi.

    Uburyo indwara y’imyate  yavurwamo .
    Kwisiga amavuta agurwa  n’indi miti bigurwa muri farumasi.

    Umuntu ashobor gufata imineke  ibiri minini akayivanga n’igisate cya avoka. Urwo ruvange ukarusiga ku myate (agahomaho)  ikararaho  ijoro ryose. Ariko  umuntu akisiga nyuma yo koga.

    Niba ufite ikibazo cy’uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete nibyo bizagufasha gukira imyate
    Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.
    Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay’amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge
     Hari uburyo bwnshi kandi bunyuranye umuntu yakoresha agakira imyate, ariko kugira ngo umuntu ayikire neza kandi byihuse, kugana umuganga wemewe nibyo twabagiramo inama.






    No comments:

    Post a Comment