Ubushakashatsi bwagaragajeko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga
ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko
ararota. Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo:”Umutindi
arota arya.” Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona
bwacya ukamubona.
Hari abantu bafite
impano yo gukabya inzozi yarota ibintu bikaba nk’uko yabirose. Ushobora kuba
ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se
ntunamenye ibisobanuro byazo.
Hano tugiye kukubwira bimwe mu bisobanuro by’inzozi abantu bakunze
kurota:
1. Kurota ukora impanuka.
Iyo urose ukora
mpanuka( cyane cyane iy’imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora
kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira
ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo
ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.
2. Kurota uri kubyara.
Kubyara mu ndoto
bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira
ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no
kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima
ushaka kuzabwira umuntu. N’iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo
y’umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara
bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko
ituraga imishwi.
3. Kurota uzengurutswe n’abantu benshi.
Ibi bisobanurwa
hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir’ ukurota. Niba watewe ubwoba n’ubwo
bwinshi bw’abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe
n’abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa.
Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze
umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo
gikundi bigaragaza ingano y’ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje.
Kurota uzengurutswe n’inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n’zo nyamaswa izo arizo.
Iyo ari inka uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye
guhura n’inyatsi, iyo ari inshishi n’amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga
bishaga kukugirira nabi.
4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.
Gusobanura izi nzozi
bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari
mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho
wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n’igihe biba
byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.
5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.
Ibyo bishobora
gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira
ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo
kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no
gutsindwa n’ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi
ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw’umwuka no
gukura kw’impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka
mu ntera.
6.Kurota urupfu.
Ibyo biba kuri
benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo
bivuga imihindagurikire y’ibintu cyangwa iherezo ry’ikintu runaka
kizatumahabaho itangira ry’ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry’igikorwa
cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa
bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.
7. Kurota wambaye ubusa.
Kuba wambaye ubusa
bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko
na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira
ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko
bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura
ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n’Imana.
8. Kurota warohamye.
Cyane cyane umuntu
arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite
ubwoba bw’uko ushobora kunanirwa n’ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura
kuzabiranywa n’ibigeragezo ukarengerwa n’isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu
ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.
9. Kurota ukuka amenyo yose.
Ubundi amenyo ni
ikimenyetso cy’ubuhangange n’inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto
ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw’ikintu runaka wari ukomeyemo.
10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.
Gushyikirizwa
ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa.
Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by’ibizamini bishobora kandi
gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.
11. Kurota wabonye amafaranga.
Kurota amafaranga
bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka
kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda
n’ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.
12. Kurota ubukwe.
Kurota ubukwe bigira
ibisobanuro byinshi bitewe n’uburyo ubirosemo hamwe n’uwo ubiroteye ariko
akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w’umugabo yakoze ubukwe yambaye
ikanzu y’abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora
gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera
kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye
n’Imana.
13. Kurota uri ku igare.
Kurota uri ku igare
bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura
kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw’ivugabutumwa byose
biterwa n’ibyabanje ndetse n’ibyakuriye muri izo nzozi.
14. Kurota urya.
Kurota urya bigira
ibisobanuro byinshi bitewe n’ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye
nk’imyumbati n’amateke cyangwa bishariye nk’umuravumba uba ugiye guhura
n’ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye
guhura n’ibintu byiza.
No comments:
Post a Comment