• Labels

    Monday, February 26, 2018

    Zari Hassan yatangaje impamvu yihariye yamutandukanyije na Diamond



    Zari uzwi nka (the Boss Lady) yashyize avuga impamvu yihariye yatumye atandukana n’umukunzi we Diamond Platnumz bari bamaranye imya itatu.
     Uyu mubyeyi w’abana batanu ,abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram , yari yavuze ku bihuha byavugwaga ku myifatire y’uwari umukunzi we Diamond yo kumuca inyuma cyane. Ibyo bihuha ariko ngo hari ibyari bifite ibimenyetso nubwo atashatse kuvuga ku wo Diamond yamucagaho inyuma.
    Mu kiganiro uyu mugore w’umuherwe yagiranye na BBC Swahili(Dira ya Dunia ) yareruye avugako icyamutanyije n’umukunzi , umuhanzi rurangiranwa Diamond Platnumz ari umukobwa bahoze bakundana Wema SEPETU wagaragaye ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi.
    Wema SEPETU ni umunyamideli akaba n'umukinnyi w'amafilimi muri Tanzania


    Zari yavuze ko Diamond yakomeje kumusuzugura ntamusabire imbabazi amakosa yamukoreraga ndetse ubwo yafataga icyemezo cyo gutandukana nawe ku munsi w’abakundana, hari hashize ibyumweru bitatu batavugana.
    Src:Chimpreports

    No comments:

    Post a Comment