• Labels

    Thursday, February 22, 2018

    Abagabo batanu abakobwa bakwiye kwirinda.



    Buri mugore mwiza akwiye kugira umugabo mwiza , umwitaho bakagirana urukundo rurambye kandi ruryoshye.
    Umujyanama mu by’urukundo n’umubano, Hilda Bahati avuga ko ugucana inyuma, ibinyoma, no kutubahiriza amasezerano ari ibibazo bikunze kugaragara mu rukundo yaba mu basore n’inkumi ndetse n’abashakanye. Bahati avuga ko kwizerana bigenda biyoyoka kubera ubwo bugambanyi.
    Nyamara hari abagore bakunda kwizirika ku bagabo batabitaho uko bikwiye.Dore rero ingero z’abagabo umugore wese akwiye kwirinda.
    Abacana inyuma.
    Burya umugabo uca inyuma umugore we ntaba anamugirira icyubahiro. Bagore mwikuremo imvugo ngo”abagabo bose bacana inyuma”kuko izo mvugo atari ukuri.Ukwiye kwirinda umugabo uguca inyuma uko abonye.
    Hari abagore bibwirako bafite ubushobozi bwo guhindura umugabo ufite iyo mico,nyamara ntibabishobore. Hari n’abisuzuguza bakemerera abagabo babaca inyuma  gukomeza kubasuzugura batazi ko bishobora kubaviramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
    Niba wumva nta mpamvu ifatika yatuma utandukana n’uguca inyuma nibura ita ku buzima bwawe!
    Abagabo badafata ikemezo
    Bene aba bagabo cyangwa abasore baba bashaka gusa ko mukundana , mugakora imibonano mpuzabitsina uko mushatse rimwe na rimwe mukaba mu nzu imwe  nyamara nta gahunda ihamye yo kubana ihari.
    Iyo hashize igihe kirekire muba muri ibyo murangana ugatangira bundi bushya. Bene uru rukundo rukwangiriza ubukumi nyamara nta nyungu ubifitemo
    Umunebwe
    Umugore mwiza akwiye kugira umugabo w’umukozi kandi ufite intumbero nziza
    Bibiliya ivugako umugabo ari we mutware w’urugo kandi akaba agomba kurutunga, ubwo yakuzuza ate iyo nshingano Imana yamuhaye mu gihe ari umunebwe ku murimo?
    Abagore bakwiye kugendera kure abagabo birirwa birebera televiziyo mu rugo!
    Abahanga mu by’imibanire basigaye bagira inama abagore nabo guhahira ingo muri iyi myaka y’iterambere, ikibazo nuko wagira umugabo utagira icyo azana ari wowe ubikora byose.
    Ukunda igice.
    Umumotari w’umuhanga yigeze kuvuga ati”nuramuka ubajije umusore urimo kugutereta ngo’unkundira iki?” akakubwira ko agukundira ibice by’umubiri wawe nk’amabuno, amabere, amaguru. Uzamuhunge”
    Yavuze ko igisubizo umugabo ugukunda byukuri yaguha kitibanda cyane ku mubiri kuko ejo watwita umubiri ugahinduka, bivuze ko aramutse ari byo yari akurikiye yajya aguca inyumacyangwa akaguta burundu.
    Urebye bene abo basore baba bagukurikiranyeho imibonano mpuzabitsina gusa
    Umunyamahane
    Ukwiye kwirinda hakiri kare umugabo uzagukubita, akagusebya , akagusuzugura hakiri kare.Hari abagore mu mico imwe n’imwe yo muri Afrika bibwira umugabo ubakubita aba abakunda.Birababaje kuko iryo ni ihohoterwa rikorerwa mu ngo kandi rijya riganisha ku gusenya imiryango.
    Ariko habaho n’ihohoterwa rikorerwa amarangamutima aho umugabo ashobora gukoresha amagambo akomeretsa umugore
    Urugero: umugabo ashobora kuguserereza mu mugambo akuziza uko uteye kandi ari ko yagusanze , ibyo iyo abikoze igihe kirekire ashobora gutuma witakariza icyizere burundu.Abo bari bamwe mu basore buri mukobwa utekereza neza akwiye kwirinda uko byagenda kose.

    No comments:

    Post a Comment