Nyuma y’ibikorwa byo gufunga insengero
zitujuje ibisabwa mu mujyi wa Kigali, urusengero rwa ADPER Nyarugenge ruri mu
za mbere zubatswe mu Mujyi wa Kigali rwanafatwaga nk rumwe mu zikomeye na
rwo rwafunzwe.
Ubuyobozi bw’umudugudu bwamanitse itangazo
rimenyesha abakirisitu ba ADEPR n’abandi bahasengeraga ko uyu munsi ku wa 8 Werurwe, nta
materaniro ahari kubera urusengero rufunze.
ADEPR
Nyarugenge yari imaze iminsi mu mushinga wo kubaka urusengero rugezweho ruzajya
rwakira abantu benshi ariko iri hagarikwaa rikaba ribaye batararutaha.
Uru rusengero rufunzwe nyuma y’izindi nyinshi
zashyizweho ingufuri zisabwa gutunganya ibikenewe ngo zikomorerwe.
Igikorwa
cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu
mpera za Gashyantare aho izigera kuri 714 zafunzwe; igikorwa cyakurikiranye
n’itabwa muri yombi ry’abapasiteri bashatse kwitambika ubu bugenzuzi barimo
ApĂ´tre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi
Innocent, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka
Emmanuel.
Iri
genzura ryakomereje no mu bindi bice by’igihugu aho mu turere dutandukanye hari
izagiye zifungwa.
Uru rusengero ruri mu za mbere zubatswe mu
Mujyi wa Kigali aho Itorero rya ADEPR ryashinze imizi ahagana mu 1978
ritangiriye i Gasave, Paruwase yaguye imiryango ikabyara iya Nyarugenge. Kuri
uyu mudugudu niho habarizwa Korali Hoziana ifite amateka ahambaye muri ADEPR
kuko yabonye izuba mu 1978 .
No comments:
Post a Comment