• Labels

    Friday, March 9, 2018

    Miss France2000, Sonia Rolland yavuze icyo ahuriyeho na Miss Iradukunda Lilliane:"Gutungurana"


    Sonia Rolland wabaye Miss France2000 niwe wayoboye akanama nkemurampaka kemeje ko  Iradukunda Lilliane w’imyaka 18 y’amavuko, ari we  Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga.

    Ni mu muhango wabaye mu ijoro rya taliki 24 Gashyantare 2018.Sonia Rolland avuga ko yanyuzwe n'uko ayo matora yagenze kuko kubwe abona Iradukunda Lilliane ari we koko wari ukwiye iri kamba kurusha abandi n'ubwo hari abari bamaze kwamamara kumurusha mu bitangazamakuru.
    Aha twavuga nka Umunyana Shanitah wanditsweho inkuru z'uko yaba yarahanuriwe kuzegukana iri kamba, Irebe Natasha wajyaga atorwa cyane ku butumwa bugufi n'abandi bahabwaga amahirwe yo gutsinda kumurusha.

    Sonia Rolland yemeza ko intsinzi ya Miss Iradukunda Lilliane yatunguye benshi ndetse n'abo bari bahanganye ntibacyekaga ko yabatsinda, baratunguwe.
    yagize ati"Nahisemo umwe wari ubukwiye, ikindi kandi na we ubwe yaratunguwe nta n’ubwo yizeraga ko yaba Miss Rwanda. Bariya bakobwa bose baratunguwe cyane, na we yaratunguwe.”
    Yongeyeho ko ikamba Iradukunda Liliane yambitswe rifite igisobanuro gikomeye kandi ko ritanga isomo ryiza ku bakobwa bifuza kuzahatanira Miss Rwanda mu gihe kizaza; ibi bitandukanye n’uko mu myaka yashize umukobwa watorwaga yabaga yaraketswe ntibitungurane.


    Yagize ati “Kuriya gutungurwa ni ubutumwa bwiza ku muntu wese ushaka kwinjira muri Miss Rwanda […] Ntabwo bari bamwiteze, baratunguwe kandi uko gutungurwa njye ndakwishimira cyane.”
    Uko Iradukunda Liliane yatunguranye muri Miss Rwanda ni nako Sonia Rolland yabigenje mu mwaka wa 2000 agahigika Abafaransakazi akambikwa ikamba rya Miss France nk’umwirabura wa mbere mu mateka y’iki gihugu.
    Sonia Rolland avuga ko ashimishijwe n'intsinzi itunguranye ya Miss Iradukunda Lilliane

    Iradukunda Liliane ni we uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2018. Yavuze ko afite icyizere cyo kuzaryitabira akitwara neza ndetse byanashoboka akongera gutungurana agatsinda.

    No comments:

    Post a Comment