Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko
mu ijoro ryakeye hari abantu bataramenyekana mu murenge wa Busasamana, barashe
umuturage umwe arakomereka mu itako n’inka eshatu, muri zo ebyiri zirapfa.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yatangaje ko hari umuturage umwe
warashwe mu kibero n’inka eshatu, ebyiri zigapfa naho indi iri kuvurwa.
Ati
“Byabaye nka saa tanu n’igice z’ijoro. Ni amasasu yavugiye ku mupaka. Ni ahantu
hasanzwe haba ibibazo yaba ibya FDLR cyangwa iby’abasirikare ba Congo ariko ubu
ntabwo mu by’ukuri nshobora kumenya abo aribo.”
Kuri
uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage bubasaba gukomeza
gutangira amakuru ku gihe.
Meya
Habyarimana yagize ati “Twakoze inama n’abaturage yabereye mu Kagari ka Rusura.
Barabyumva, barakomeye kandi biyemeza gukomeza gutanga amakuru no gukorana
n’inzego z’umutekano.”
Uyu murenge kimwe n’indi yo muri Rubavu,
hakunze kugaragaramo ubushotoranyi bukorwa n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR . Muri mutarama 2018 nibwo nanone ingabo za FARDC nibwo zarenze umupaka zigera
mu Rwanda, abenshi ba Kongo bagwa muri iyo mirwano.
No comments:
Post a Comment