Kunywa itabi bikundwaa n’abantu
benshi ariko kandi biri mu bihitana abantu besnhi ku isi. Kunywa itabi bigira
ingaruka z’igihe kirekire ku buryo umuntu urinywa adahita abona ingruka,
ariko dore ibice by’umubiri bizahazwa no
kunywa itabi kurusha ibindi .
Amaso
Kunywa itabi byangiriza
amaso mu buryo , iyo umuntu aritumura
imyotsi isubira inyuma ishobora guhita isubira inyuma ikangiza amaso, cyangwa
amaso akanduzwa nyuma y’uko umuntu arinyoye, bivuye ku mwotsi uba wamwinjiye. Kunywa
itabi bituma imitsi ihuza amaso n’ubwonko itabona uko ifata intungamubiri n’indi
misemburo ikenerwa no umuntu abashe kureba neza .
Umuntu wnyoye itabi
cyane aba afite ibyago yo guhuma cyangwa
kunanirwa gusoma no kwandika vuba kubera ko amaraso aba tabasha kugera neza mu
mitsi y’amaso.
Ibihaha
Iyo umuntu anywa itabi , mu bihaha umusemburo urimo ukora
utuntu tumze nk’ururenda uriyongera. Bituma utwanya tuba mu mitsi iri mu bihaha imbere tuba duto,
bigatera ibibazo mu guhumeka aho bihita bishobora gutera indwara na asima
cyangwa kanseri y’ibihaha. Kunywa itabi kandi bigabanya ikorwa ry’umusemburo uzwi nk cilia , zifasha ibihaha gusukura amaraso yo
gukoresha mu bindi bice by’umubiri.
Uruhu
Uruhu ruri mu bice by’umubiri byangirizwa no kunywa
itabi . zimwe mu ngaruka birugiraho
harimo kumagara ku buryo usanga uruhu rwarashaje, nyuma bigatera kugira iminkanyari , kunywa
itabi byakomeza uruhu rugasaza neza neza rukenda guhinamirana. Bishobora kugera
no ku ndwara zirimo kanseri, no gutinda gukira mu gihe umuntu yakomeretse.
Ingingo
Iyo umuntu anywa itabi akenshi agira mu ngingo hamubabaza,
bikanagora umubiriwe kwihina cyane aho
ibice bihurira.
Umuntu rero unywa itabi, bibangamira itembera ry’amaraso na
nyuma yo gusaza hakaba ubwo hari ibice by’umubiri binanirwa guhinuka, cyangwa
akajya ababara bidasanzwe mu ngingo.
Umutima
Kunywa
itbi bitera ibyago byo kurwara umutima, kuko bibangamira itsi itwara amaraso mu
mubiri izwi nk’imijyana, biityo bigatera umubyibuho udasanzwe. Kunywa itabi
rero binongera umwuka uzwi nka dioxide
de carbone mu maraso, bityo bigatera umutima gutera bidasanzwe , ushaka umwuka
mwiza nka wa oxigene , bigatera kuwurwara.
Kunywa
itabi byangiriza umuntu urinya ndetse n’abamwegereye ku buryo ingaruka zo
kurinywa zigera kuri bose. Ubushakashatsi bugaragaza ko 11 % by’abapfa ku isi
biterwa no kunywa itabi,Ubuhinde akaba aricyo gihugu cyambere gifite abanywi b’itabi
benshi bangana na 11.2 by’abanywatabi bose ku isi , hagakurikiraho Ubushinwa, Uburusiya
na Leta zunze ubumwe za Amerika.
No comments:
Post a Comment