Inkuba
yakubise abaturage 45 bo mu Karere ka Nyaruguru bari mu rusengero 14 bahita
bitaba Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandutu, abandi bajyanwa mu bitaro.
Iyi nkuba yakubise hagati ya saa
tanu na saa sita z’amanywa abasangeraga mu rusengero rw’Abadiventisititi
b’Umunsi wa Karindwi ruherereye mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,
Habitegeke Francois, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ati “Abo yakubise uyu munsi
ni Abadiventisiti barimo basenga, bageraga kuri 45, ubu imibare dufite
y’abamaze kwitaba Imana ni 14 ariko ishobora kwiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere yanatangaje ko hari
abandi inkuba yakubise ku wa 9 Werurwe 2018.
Ati “ Ejo nabwo hari umwana w’umukobwa
yakubise wo mu Murenge wa wa Rusenge yitaba Imana, hari kandi n’abanyeshuri 18
yakubise hapfamo umwe wiga mu mwaka wa gatanadtu w’amashuri abanza, kugeza ubu
bagenzi be batatu bari mu Bitaro bya Kigeme naho abandi 14 bavuwe barataha.”
Yasobanuye ko abakirisitu bari mu
Isabato bakubiswe n’inkuba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Munini.
Akarere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi
miremire, hagakunda no kuba inkuba, Meya wako yagiriye abaturage inama ko
bakwitwararika mu gihe cy’imvura birinda kujya hanze kandi mu gihe hari imvura
ivanze n’inkuba n’imirabyo; kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose
bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha
amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite
umurindankuba.
Src : IGIHE
No comments:
Post a Comment