Amashu ni bimwe mu biribwa abantu besnhi badakunda , bamwe bavuga ko atagira icyanga abandi bakavuga ko atagira intungamubiri, ariko afite akamaro gakomeye ku buzima nk’uko tubisanga muri iyi nkuru.
·
Amashu abamo
ikinyabutabire cyitwa DIM (diindolylmethane) kiyaha ubushobozi bwo kuturinda
ingaruka ziterwa n’imirasire mibi y’izuba (UV na IR) kimwe n’iva mu cyuma cya
radiographie (X rays). Iki ikinyabutabire iyo gifatanyije n’ikindi cyitwa
sulforaphane bifasha mu kurwanya cancer.
·
Habamo anthocyanins zifasha mu
kubyimbura bityo bikaba birinda indwara z’umutima zinyuranye
·
Kuba harimo vitamini C
byongerera ingufu budahangarwa bw’umubiri
·
Kuba harimo fibre
bituma afasha mu igogorwa ry’ibiryo akarinda kwituma impatwe
·
Kubura vitamini C
bitera kubyimba ishinya no kuva amaraso mu menyo, izi mboga ni umuti wabyo
·
Harimo sulfur ikaba
igira uruhare mu kwihutisha gukira kw’ibisebe no kurinda kurwara ibisebe.
Ibisebe byaba ibyo ku ruhu cyangwa mu gifu, ishu ni umuti
·
Rifasha mu buzima
bw’amaso kuko harimo beta-carotene
·
Kuba ririmo calories
nkeya bituma rifasha abifuza kunanuka
Ibyiza byo kurya amashu
ni byinshi kandi ari mu mboga zitagira ingaruka na nkeya ku buzima.
No comments:
Post a Comment