Abantu benshi bakunda kwambara impeta ku rutoki babonye,
ariko burya buri hantu umuntu yayambaye,
biba bifite icyo bisobanura , bikaba byiza umuntu agiye ayambara ku rutoki azi neza n’icyo birabwira abamubona.
Akenshi
na kenshi abantu bahitamo kwambara impeta ku kaboko k’ibumoso abandi ku
k’iburyo.Gusa ibi ntaho bitandukaniye biterwa n’ikiihutira umuntu. Tugiye
kurebera hamwe ubusobanuro bugiye butandukanye bitewe n’urutoki ruriho impeta.
Igikumwe (Nyangufimurizo):
Nk’uko uru rutoki ari runini
kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba
bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
Urukurikira igikumwe (Mukubitarukoko):
Ibi bisobanura ubutware kuko
ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo
gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
Urutoki rurerure (Musumbazose):
Uru ni urutoki rurerure
gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura
ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira
kwiteza imbere.
Mukuruwameme:
Uru ni urutoki rujyaho impeta
isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose
ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
Agahera (Meme):
Uru ni urutoki rukunda kuba
rwegereye urururi iruhande, kwambara impeta ahangaha bikaba bivuga ko ufite
undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi
z’igitsina uri cyo.
Ku ntoki zose:
Ibi bisobanura ko nta
mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi
bakubona uko wowe utari.
Nk’uko bigaragara rero, si
byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye
n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa
bakwibazaho.
No comments:
Post a Comment