• Labels

    Friday, March 30, 2018

    Miss Iradukunda Lilliane agiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2018 izabera mu Bushinwa

    Muri iyi myaka ya vuba ni bwo u Rwanda rutangiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi rivamo umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubwenge. Ku nshuro ya 3 rwikurikiranya, u Rwanda ruzahagararirwa muri iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa benshi baturuka ku migabane itandukanye y’Isi.
    Miss World 2018 izabera mu Bushinwa, u Rwanda ruzahagararirwa ku nshuro ya gatatu rwikurikiranya   


    Bwa mbere ubwo iri rushanwa ryitabirwaga n’umunyarwandakazi hari muri 2016 ubwo uwari wabaye Miss Rwanda Mutesi Jolly yitabiriye nk’umunyarwandakazi wa mbere winjiye muri iri rushanwa. Icyo gihe uyu mukobwa nta kamba iryo ari ryo ryose yigeze abasha kuzana mu gihugu cyane ko bwari n'ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye.

    Uyu mukobwa Mutesi Jolly yafashwe nk’ugomba gutinyura abandi ndetse akanabarebera uko biba byifashe mu irushanwa nk’iri mpuzamahanga. Mutesi Jolly irushanwa yitabiriye ryabereye muri Amerika icyo gihe ikamba ryegukanywe n’umunya Puerto Rico, Stephanie Del Valle.

    Nyuma ya Mutesi Jolly, muri 2017 Iradukunda Elsa wari wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2017 yaje kwitabira irushanwa rya Nyampinga w'isi ryabereye mu Bushinwa, uyu nawe akaba atarahiriwe n’iri rushanwa cyane ko nta kamba yigeze yegukana. Iradukunda Elsa yari uwa kabiri w’umunyarwandakazi witabiriye iri rushanwa ryari ryabereye mu Bushinwa. Umukobwa w’umuhindekazi witwa Manushi Chhillar ni we wegukanye ikamba.



    Umuhindekazi niwe wegukanye ikamba rya Miss World 2017

    Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa byongeye kwemezwa ko rizabera na none mu gihugu cy’u Bushinwa aha bakaba bahise batangaza Iradukunda Liliane nk’umukobwa uzaba uhagarariye u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Iradukunda Liliane azaba agiye guhatanira ikamba n’abakobwa benshi bazaba bahagarariye ibihugu binyuranye byo ku Isi yose. Icyakora n'ubwo hatangajwe igihugu kizakira iri rushanwa ndetse na bamwe mu bakobwa bamaze kumenyekana ko bazaryitabira ntihigeze hatangazwa igihe iri rushanwa rizatangirira, gusa byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo bazabitangaza.

    Src: inyarwanda

    No comments:

    Post a Comment