• Labels

    Monday, March 5, 2018

    Mu mashusho y'indirimbo atari kumwe na Radio, Weasel yamwunamiye n'agahinda kenshi.

    Umuririmbyi rukumbi usigaye mu itsinda rya Good Life, Weasel Mayanja yafashe amashusho y’indirimbo yakoze yunamira mugenzi we Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana.
    Weasel[murumuna wa Chameleone] aherutse gusohora indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Kyuma’ yaririmbanye bwa nyuma na Radio bakayifatanya na Spice Diana, nyuma yasohoye indi yitwa ‘Tokyayitaba’.
    ‘Tokyayitaba’, iririmbwe muri Luganda ikaba ikubiyemo amagambo yo guha icyubahiro no kunamira MOwzey Radio witabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018.
    Iyi ndirimbo yise ‘Tokyayitaba’ yayifatiye amashusho akubiyemo ubutumwa bwakoze benshi ku mutima nk’aho aririmba yica ku ntebe yegeranye n’indi iriho ifoto ya Mowzey Radio. Iyi yabikoze mu gushimangira ko nubwo “Radio yapfuye ijwi rye rizahora ririmba mu mitima y’abakunda Good Life.”
    Mu gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye ya mbere akoze atari kumwe na Radio, Weasel yagiye mu gace kitwa Busabala aho yashyize ibuye ryanditseho amazina ya Mowzey Radio n’igihe yapfiriye mu nzira ishushanya uburyo yunamira mugenzi we.
    Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho na producer mushya witwa Darlington, Chimpreports yatangaje ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.
    Radio yashyinguwe mu gace kitwa Nakawuka muri Kagga-Entebbe. Yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

    No comments:

    Post a Comment