• Labels

    Monday, March 5, 2018

    Polisi y'igihugu yataye muri yombi Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura n'abandi 4


    Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abapasiteri batandatu barimo Apôtre Rwandamura Charles na Bishop Rugagi Innocent; bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.
    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko abatawe muri yombi ari Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.
    Aba bose bashinjwa ko ‘baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.”
    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali bumaze hafi ibyumweru bibiri mu gikorwa cyo kugenzura niba insengero zujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, aho izigera kuri 714 zafunzwe kuko zitabyujuje.
    Mu zafunzwe harimo urwa Redeemed Gospel Church Rwanda ruyoborwa na Bishop Rugagi ndetse n’iz’abandi bavugabutumwa batandukanye.
    Nyuma y’aho izi nsengero zifungiye, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abapasiteri bashatse kubangamira iyi gahunda y’igenzura aho bakoreshaga inama zitemewe mu bice bitandukanye.
    Abakuriye uwo mugambi uko ari batandatu, kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.
    Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hamaze gufungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.
    Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’
    Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki? ni inganda, turazifite se?, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”
    “Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki, atangirwamo amazi, nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki, ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora.”
    Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, aherutse gutangaza ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa zizakomorerwa nizuzuza ibisabwa byose.
    Apotre Rwandamura arri mu batawe muri yombi

    Src: Igihe

    No comments:

    Post a Comment