• Labels

    Tuesday, March 6, 2018

    Zari Hassan yashenguwe n'akazi Diamond Platnumz yahaye Wema sepetu

    Zari Hassan uherutse gutandukana na Diamond Platnumz yagaragaje ko atishimiye umubano uwari umugabo we atangiye kugirana n'umunyamideli n'umukinnyi w'amafilimi Wema Sepetu.

    Ibi bije nyuma y'aho uyu munyatanazania kazi , Wema  atangarije ko uyu muhanzi bahoze bakundana yamuhaye akazi kuri Televiziyo agiye gutangiza yitwa Wasafi tv, izatangira muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Zari Hassan yatangaje ku rubuga rwe rwa Snapchat amagambo menshi asa n'ujomba ibikwasi Wema Sepetu , amubwira ko ameze nk'umuyaya w'umuririmbyi Diamond.
     Bimwe mu byo zari yanditse kuri urwo rubuga yagiraga ati'Umukobwa muto , mwiza ariko utabasha kwibonera umugabo,mukaba mukundana ariko atabyemerera mu ruhame, mukobwa,wongere wisuzume"

    Zari nawe kandi ubu arimo kwamamaza ikiganiro agiye gutangira kuri televiziyo , yacyise' The Life of Zari, The Boss Lady',ubuzima bwa Zari, umugore w'umukire.
     Yongeyeho ko abona Wema yarabaye nk'umusazi mu buzima bwa Diamond mu myaka 9 ishize.
    Ati'uburyo umuntu aba umusazi kubera undi mu myaka 9, nabyo bizaba biri mu kiganiro cyanjye'

    Zari yatandukanya n'uwari umugabo we , Diamond Platnumz ku munsi w'abakundana nyuma y'aho hagaragariye amashusho Diamond ari kumwe na Wema Sepetu nk'aho bari mu munyenga w'urukundo.



    No comments:

    Post a Comment