Mu gihe byari biteganyijwe ko Perezida wa Uganda, Joel Kaguta Museveni
ari mu bakuru b’ibihugu 26 bari bitezwe kwitabira Inama Idasanzwe ya Afurika
yunze Ubumwe (AU) igomba kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Mberee
tariki 19 kugeza 22 Werurwe 2018, yasubitse bitunguranye urugendo rwe ndetse
ahita anategeka abarinzi be bari bamaze kugera mu Rwanda guhita basubirayo.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi
nkuru kivuga ko Perezida Museveni ari mu bakuru b’ibihugu bari bategerejwe mu
Rwanda cyane ko yari yamaze kwemeza ko azitabira Inama Idasanzwe ya Afurika
yunze Ubumwe (AU).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa
Mbere nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Perezida Museveni yasubitse urugendo
yari kugirira mu Rwanda n’ubwo hatatangajwe impamvu nyamukuru zatumye asubika
urugendo habura amasaha make.
Iki kinyamakuru kivuga ko
Goverinoma ya Uganda yari yamaze kohereza itsinda ry’abayobozi bagombaga
guherekeza Umukuru w’igihugu muri iyi nama ndetse na bamwe mu bamucungira
umutekano, aho bo bari bamaze kugera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18
Werurwe 2018.
Aba bose bari bamaze kugera
mu Rwanda bahise basabwa na Leta ya Uganda guhita basubira mu gihugu cyabo ngo
kuko urugendo rw’Umukuru w’igihugu rwasubitswe.
Muri iyi minsi umubano w’u
Rwanda na Uganda ntabwo uhagaze neza, aho hari Abanyarwanda bakunze kugirirwa
nabi muri Uganda, gusa mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise
Mushikiwabo aherutse kugirana n’Abanyamakuru, yavuze ko Abakuru b’Ibihugu
byombi baganiriye kuri iki kibazo.
No comments:
Post a Comment