Perezida w’u Burundi
Pierre Nkurunziza yatangaje ko amatora ya referendum yo guhindura zimwe mu
ngingo ziri mu Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho, azaba muri Gicurasi uyu
mwaka.
Ibikorwa
bibanziriza aya matora byari byaratangiye ku itariki 12 Ukuboza 2017 mu gihugu
hose, aho abaturage bakangurirwaga kuzayitabira kabone nubwo byakomeje guteza
impaka hagati ya Leta n’abo batavuga rumwe.
Kuri iki Cyumweru ku wa 18
Werurwe 2018, ni bwo hatangajwe ko aya matora azaba ku itariki ya 17 Gicurasi
2018, akaba ashobora gusiga Pierre Nkurunziza akomeje kuyobora u Burundi kugeza
mu 2034.
Perezida Nkurunziza aherutse
kugirirwa icyizere n’Ishyaka rye CNDD-FDD, ryamugize Umuyobozi w’Ikirenga, byasaga
n’ibishimangira iki gikorwa cy’amatora Abarundi bimirije imbere.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga
ko buri Murundi wujuje ibiteganywa n’amategeko, yaba atuye mu Burundi cyangwa
mu mahanga, ahamagariwe kwitabira aya matora.
Referendumu izaba Abarundi basaga 400.000 bari mu buhungiro
Nubwo bimeze gutyo ariko mu
Burundi haracyari ikibazo cy’abasaga ibihumbi Magana ane bahungiye mu bihugu
bitandukanye mu 2015, igihe Nkurunziza yiyamamarizaga kongera kuyobora iki
gihugu ku nshuro ya gatatu bihabanye n’icyo Itegeko Nshinga hamwe n’Amasezerano
ya Arusha byateganyaga ko umukuru w’igihugu atarenza manda ebyiri.
Ibikorwa byo kwamamaza
ingingo zizahindurwa mu Itegeko Nshinga bizaba mu byumweru bibiri mbere
y’itariki yatangajwe kandi ngo kizaba kizira kikaziririzwa gukangurira abantu
gutora ‘Oya’.
Zimwe mu ngingo ziri mu
mbanzirizamushinga y’ibizahindurwa mu Itegeko nshinga rishya, ngo ni nk’aho
nyuma ya manda ya 3 ari ku butegetsi muri manda izarangira mu 2020, Nkurunziza
ashobora noneho kuzatorerwa manda y’imyaka 7 inshuro ebyiri aho kuba imyaka
itanu.
Pierre Nkurunziza kuri ubu
ufite imyaka 54 ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2005, yanabaye kandi umwe mu
bakuru b’inyeshyamba za CNDD-FDD mu rugamba zahanganiyemo n’ubutegetsi bwa
UPRONA, kuva mu 1993-2000, ubwo Arusha muri Tanzania hashyirwagaho Amaserano
y’Amahoro yashyiraga akadomo ku ntambara yisasiye imbaga y’Abarundi basaga
300.000.
No comments:
Post a Comment