Uruhara Akenshi bikunze kuza mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abagabo (hejuru y’imyaka 50). Bishobora kubaho nanone ariko umuntu akagira uruhara akiri muto , aho agenda atakaza umusatsi gahoro gahoro. Ariko akesnhi ruturuka ku tw’ababyeyi, aho umuntu aba abikomora ku bakurambere .
Uretse kuba uruhara rutukura ku babyeyi ,
rushobora no guterwa na zimwe mu mpamvu zikurikira.
·
Hari igihe urwungano
rw’ubwirinzi bw’umubiri wawe bwibeshya bugatangira kwibasira aho umusatsi
ukurira (follicles), aha haba hibasiwe nta musatsi wongera kuhamera ukundi.
·
Kwiyongera cyane
k’umusemburo dihydrotestosterone (DHT) uboneka ku gice cyo ku mutwe. iyo DHT
ibaye nyinshi, hakorwa udusatsi duto, tworoshye kandi ducika vuba, kugeza igihe
umusatsi uzavaho.
·
Hakaba igihe biterwa
n’imisemburo ya kigabo (androgens) iba yabaye myinshi ikagabanya imikurire
y’umusatsi, kuko hatangira gukorwa udusatsi duto kandi tunanutse cyane.
·
Gutakaza imisatsi ku
mutwe n’ahandi hatandukanye ku mubiri biturutse ku gukoresha imiti. Ibi akenshi
biterwa n’uburyo bukoreshwa mu kuvura kanseri bwa chemotherapy.
Ese birashoboka
kwirinda uruhara ?
Uruhara rutewe nuko no
gukura mu myaka kubera ko ntacyo rba rutwaye rwo nti ruvurwa; ariko nanone
uruhara ku bantu bakiri bato, bashobora kuvurwa kwa muganga , kandi bagakira
uruhara rugashiraho.
·
Umuntu ashobora kongera
guterwaho umusatsi mushya ( hair transplantation) ariko birahenda cyane n’ubwo
ari byo byizewe .
·
Hakoreshwa kandi tattoo ziba zimeze
nk’umusatsi, ukubonye akabona ko ufite umusatsi
·
Umuti uzwi nka
minoxidil (uboneka muri farumasi) ufasha kongera kumera umusatsi: gusa uyu muti
ntukora kimwe kuri bose.
Uruhara
ntabwo ari uburwayi, ku bashobora kwihanganira ku rugira ntacyo byaba bitwaye .
No comments:
Post a Comment