Urubuga Nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangije
uburyo bushya bufasha abarukoresha gusiba ubutumwa bumaze isaha bwohererejwe
umuntu runaka.
Urubuga Nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangije
uburyo bushya bufasha abarukoresha gusiba ubutumwa bumaze isaha bwohererejwe
umuntu runaka.
WhatsApp
imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi bayikoresha mu
kuganira, koherezanya amafoto, amashusho ndetse n’amajwi yatangijwe mu 2010.
Ahagana mu Ukwakira 2017, uru rubuga rwashyizeho uburyo umuntu asiba ubutumwa
bwoherejwe muri telefone y’undi ariko bigakorwa butararenza iminota irindwi.
WABetaInfo
yatangaje ko kugeza ubu WhatsApp yongereye igihe ubutumwa bushobora kumara
uwabwohereje akaba agifite ubushobozi bwo kubusiba, kingana n’isaha, iminota
umunani n’amasegonda 16. Bivuze ko ubu umuntu ashobora gusiba ubutumwa bwageze
muri telefone ya mugenzi we yari yohereje yibeshye cyangwa atabishaka, ashobora
kandi no gusiba ikiganiro cyose bagiranye.
WhatsApp
ikoreshwa n’abantu barenga miliyari babarizwa mu bihugu 180 ku Isi. Kugeza ubu
WhatsApp ntifite uburyo bwihariye bwo kuganira n’abantu ubutumwa bwoherejwe
bukaba bushobora kumara akanya butaribika muri telefone y’uwohererejwe.
No comments:
Post a Comment