Abacamanza bazobereye mu byo gutandukana kw’abashakanye mu gihe batacyifuza gukomezanya, bashyize ahagaragara ibimenyetso byerekana ko urugo rutazamara kabiri.
Nk’abantu bahora bakira ibirego by’abashaka gutandukana ndetse bakagaragaza n’impamvu umwe atagishoboye kwihanganira undi, abacamanza bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahishuriye ikinyamakuru Huffington Post ibintu bigaragaza hakiri kare ko abashakanye bazatandukana.
- Guceceka igihe habaye ikibazo
Umucamanza mu gutandukanya abashyingiranywe byemewe n’amategeko, Jason Levoy, wo mu Mujyi wa New York yagize ati “ Ni ikimenyetso kibi kuba abashakanye bagirana ibibazo bakagikemuza guceceka, buri wese akaba afite uko yabibonye akabitwara uko cyangwa se bakagirana amasezerano yabucece ntawe ugaragaje ko yabangamiwe.”
- Gutera akabariro biba amateka
Randall M. Kessler umucamanza muri Atlanta ati “ Birashoboka ko abantu babaho badakora imibonano mpuzabitsina ariko ku bashakanye kandi babana, biragoye.”
Yongeyeho ati “Binkora ku mutima iyo umukiliya ambwiye ko amaze imyaka n’imyaka atazi uko gukora imibonano mpuzabitsina bimera kandi abana n’uwo bashakanye cyangwa babikora akaba ari ukumwinginga no kurangiza umuhango atabishaka.”
- Kugira ibintu bike bibahuza
Lisa Helfend Meyer umucamanza muri California ati “ Igihe ibintu bibahuza ari bike kurenza ibibatandukanya, biragoye kuba urwo rugo rwaramba.”
Ngo hari nk’igihe umwe aba akunda gusohoka akazagaruka bukeye, undi agakunda kwigumira mu rugo agasoma ibitabo. Abo bantu batagira ibibahuza, buri wese atekereza mugenzi we ukundi no gutandukana bikaza vuba kuko n’ubundi aba abaho nk’utamufite.
- Bashyira imbere akazi kurenza imiryango yabo
Christian Denmon, umucamanza wo muri Leta ya Florida ati “ Biba biteye inkeke kubona umugore cyangwa umugabo buri gihe ashyira imbere akazi kurenza ikindi kintu cyose harimo n’urugo rwe.”
Yavuze ko ibyo bisenya ingo nyinshi kuko bigeza igihe umwe akabibona nk’umutwaro atabasha kwikorera.
- Buri wese yubahuka mugenzi we
Karen Covy umucamanza muri Chicago ati “Nubwo abashakanye batahora bumva ibintu kimwe ariko iyo bigeze aho umwe apinga mugenzi,akamwubahuka cyangwa akamusuzugura bigaragarira buri wese,icyo aba ari ikimenyetso simusiga ko rugomba gusenyuka.”
- Ntawita ku mvugo y’urukundo ya mugenzi we
Dennis Cohen ati “Kugira ngo urugo urugo rurambe, ni ngombwa ko buri wese amenya ngo kugira ngo umugabo wanjye cyangwa umugore wanjye yumve ko akunzwe ni uko mbanamugiriye gutya. Iyo rero utita kubimushimisha cyangwa waba unabizi ukabireka nkana , icyo gihe ruba rugiye kugera ku iherezo.”
- Nta kubwizanya ukuri ku mikoreshereze y’umutungo
Puja Sachdev, umucamanza muri San Diego ati “Nubwo abantu baba bataravanze umutungo ijana ku ijana biba bisaba ko byibura babwizanya ukuri ku mikoreshereze y’umutungo baziranyeho. Iyo bidakunda bibyutsa umwuka mubi uwari umukunzi agahinduka umwanzi ukomeye.”
- Guhishanya amarangamutima
Douglas Kepanis inzobere mu gutandukanya abashakanye bananiranywe ati “Abashakanye benshi usanga umwe ahisha mugenzi we amarangamutima ye, ngo nta mubabaza, ngo atanyumva nabi ariko amaherezo bikarangira atabashije gukomeza kwitwara atyo."
Yongeraho ati “ Uwo muntu niba ari uwo mwashakanye, niba ari inshuti yawe magara ntabwo wakagize icyo umuhisha kitagenda ngo mugishakire igisubizo.”
Aba bacamanza bazobereye mu gutandukanya abashakanye batacyifuza gukomeza kubana bavuga ko ibi bimenyetso ndetse n’ibindi bitavuzwe igihe abashakanye batangiye kubyibonaho baba bagomba kwicara bakaganira bakabicyemura bitarafata indi ntera.
No comments:
Post a Comment