Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi francois Xavier,
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,
Twagirimana Epimaque ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho
myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire, begujwe n’Inama Njyanama y’akarere.
kuri
uyu wa Gatatu nibwo inama njynama y’akarere ka ruhango yakuyeho icyizere aba bayobozi bose, nyuma yo
kugaragaraho imikorere mibi, yiganjemo kutumvikana n’imicungire mibi y’umutungo.
Bivugwa
ko amafaranga agamije gushorw mu bikorwa remezo no mu mishanga y’iterambere ry’abaturage,
yashorwaga ntakrikiranwe neza, cynagwa rimwe na rimwe hagashorwa arenze
ayateganirijwe ibikorwa.
Minisitiri
w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka mu kiganiro yagiranye na Igihe, yari
yaciye amarenga ku ihagarikwa ry’abayobozi bafite imikorere idahwitse, akarere
ka Ruhango kakaba kaje mu twa mbere mu kwirukana abakozi bakoraga nabi, ariko
bikaba byitezwe ko mu turere twose bizabaho; nyuma y’umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu.
No comments:
Post a Comment