Abantu benshi cyane cyane urubyiruko, bakunda kuryama igihe kirekire cyane batazi ingaruka bishobora kugira ku buzima bwabo. Kuryama bihagije ni ingirakamaro ku buzima bwa muntu buko bifasha ubwonko kuruhuka neza, bikanarinda indwara zinyuranye zirimo no gupfa bihutiyeho. Twabakusanyirije bimwe mu byago umuntu ashobora kugira mu gihe akunda kuryama igihe kirekire, ngo umuntu amenye uko yabyirinda mu gihe yabikoraga atabizi.
1.Kongera umubyibuho ukabije
Hari isano hagati yo
kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma
igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha niko ibiro
byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.
2.
Gutera uburibwe bw’umugongo
Niba ukora akazi
kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo
kurwara umugongo byiyongera cyane.
Kumara igihe kinini
uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba
abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.
3.
Kongera ibyago byo kwibasirwa na
diyabete
Kuryama igihe
kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari,
bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu
maraso.
Kumara igihe kinini
wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe
mu byongera cyane ibyago byo kurwara diabeti .
4.
Bishobora gutera ibibazo by’umutima
Uko uryama igihe
kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo
kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Kuryama igihe gito
byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke mu gihe
kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n’iyi
ndwara.
5.
Bitera imikorere mibi ku bwonko
Kuryama igihe
kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba.
Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni
uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba
byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka
bugatangira kugabanuka.
6.
Byongera kuribwa umutwe
Ibi bishobora kuba
byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe,
biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanya makuru ku bwonko
(neurotransmitters) cyane cyane serotonin igihe usinziriye.
Kuribwa umutwe
bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cg umwuma mu mubiri,
uterwa no kumara igihe kinini uryamye.
7.
Bishobora gutera kwigunga bikabije
Nubwo kimwe mu
bimenyetso byo kwigunga bikabije ari imihindagurikire y’uburyo usinzira,
byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri mood yawe
bikaba byatera depression.
Kuryama cyane
bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya dopamine na
serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza
(mood) kakagabanuka.
Umuntu agirwa inama yo kuryamira masaha amwe akanabyikira igihe , akaryama ahantu hashashe neza, kuryama ahatari urusaku , bityo akabona umwanya uhagije wo kuruhura umubiri kndi mu buryo byuzuye.
Umuntu agirwa inama yo kuryamira masaha amwe akanabyikira igihe , akaryama ahantu hashashe neza, kuryama ahatari urusaku , bityo akabona umwanya uhagije wo kuruhura umubiri kndi mu buryo byuzuye.
No comments:
Post a Comment