• Labels

    Monday, March 12, 2018

    Gicumbi: Umubyeyi yabyaye umwana amuta mu musarani

    Mukeshimana Clementina w’imyaka 26 utuye mu mudugudu wa Keyeye, akagali ka Rwankonjo ,Umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, yabyaye umwana ahita amujugunya mu musarani.

    Uyu mugore yakoze aya mahano mu masaha ya saa Cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2018, aho yabyutse ajya muri icyo gikorwa kigayitse, hanyuma ababyeyi be baza kubicyeka basohotse basanga yihinnye mu musarani amaze guta uruhinja yari amaze kwibaruka mu musarani.

    Ubwo ababyeyi b’uyu Clementina batahuraga ko arangije guta umwana mu musarani, bahise bahuruza irondo, maze bagerageza gushaka uburyo batabara uwo muziranenge ku bw’amahirwe baza kumukuramo akirimo akuka maze bamujyana ku ivuriro rya Mulindi riherereye muri uyu murenge wa Cyumba.

    Bamwe mu baturanyi b’uyu mugore washatse kwihekura batangaje  ko batangajwe n’igikorwa kigayitse yakoze, aho bose bagarukaga ku kuba batumva impamvu yatumye abikora cyane ko byari bizwi na buri wese ko atwite inda nkuru.

    Mukeshimana Clementine yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Cyumba aho akurikiranweho icyaha cyo kujugunya umwana yibyariye mu musarani abigambiriye.
    Src: Ukwezi

    No comments:

    Post a Comment