Umwaka
wa 1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside
yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni. Mu bishwe muri Jenoside harimo
n’abari abahanzi b’indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n’ubu zigifasha
benshi.
Biragoye kurondora amazina
y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane
kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo hari abandi batarashyirwa
ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo twavuga
nk’ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.
Gusa, uko iminsi igenda iza
niko urutonde rw’abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko
ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.
Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri
Mata 1994:
1.Sebanani Andre
Mu mazina azwi cyane harimo
Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala
akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero
Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka
shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.
Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne
Marie[na we witabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi] hamwe n’abana bane
nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.
2.Rugamba Sipiriyani
Irindi zina riza imbere mu
bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi
hamwe n’amasimbi n’amakombe anandika ibitabo byinshi bikoreshwa mu
kwigisha I Kinyarwanda .
Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho
Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari
kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.
3.Bizimana Loti
Bizimana Loti uzwi mu
ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku
gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu
ukunda gushyenga n’ubundi.
4.Karemera Rodrigue
Urutonde rw’abahanzi bari
bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue
nk’umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera
azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.
Karemera afite
umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu
yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe
n’umubyeyi we mu 1990.
5.Emmanuel Sekimonyo
Uyu yari umuririmbyi ukomeye
ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.
6.Bizimungu Dieudonné
Mu bahanzi bishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu
Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.
7.Uwimbabazi Agnes
Uyu yari umugore wa Bizimungu
Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo
y’indirimbo ‘Munini yaje’.
8.Gatete Sadi
Uyu muhanzi yari azwi muri
Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo
ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.
9.Rugerinyange Eugène
Rugerinyange Eugene nawe yazize
Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli,
ikiriho kugeza ubu.
10.Murebwayire Mimir
Uyu mubyeyi yaririmbaga muri
Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’
n’izindi.
Uretse abahanzi ku giti cyabo
n’abaririmbaga mu matsinda, hari n’abandi bari bazwi muri za Korari nka:
Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na
Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard,
waririmbaga muri Chorale Ijuru n’abandi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo
rwongere rugire abacuranzi n’umuziki rufite ubu. Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize
mu myaka 24 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe
kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.
Igihe.com
No comments:
Post a Comment