Ubu bukwe bw’umuhanzi ukomeye muri
Afrika y’uburasirazuba Alikiba ,buteganijwe kuri uyu wa kane , taliki ya 19 ,
Mata, 2018, bukazabera muri Kenya mu mujyi wa Mombasa.
Bongo5 dukesha iyi nkuru yatangaje
ko, inshuti za hafi, abavandimwe ba Ali Kiba n’abantu be b’ingenzi bari
kumufasha gutegura ubu bukwe bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa kugira ngo
bitegure hakiri kare.
Mu bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa
harimo abakinnyi ba filime bazwi muri Afurika y’Uburasirazuba nka Esha Buheti
ndetse na mushiki wa Alikiba, Zabibu n’abandi batandukanye.
Ali Kiba agiye kurushingana
n’umukobwa w’uburanga witwa Aminah Rikesh, ubukwe buzabera ahitwa Diamond
Jubilee mu Mujyi wa Mombasa.
Mu bashyitsi bategerejwe muri ubu
bukwe harimo Guverineri wa Mombasa, Hassan Joho. Muri Tanzania na Kenya
hasakaye amakuru avuga ko Aminah Rikesh afitanye isano ya hafi na Joho ndetse
uyu muyobozi ashobora kuzaba yicaye mu basaza bo ku ruhande rw’umuryango wa
Kiba.
Ali Kiba kandi ngo yatumiye Jakaya
Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania; abaherwe bakomeye basanzwe
bashyigikira umuziki we bakaba n’inshuti za Hassan Joho.
Ali Kiba asanzwe ari inshuti magara
ya Guverineri Hassan Joho ndetse uyu muhanzi akunze kujya i Mombasa
kuharuhukira akagirana ibihe byiza n’uyu muyobozi. Urukundo rwa Aminah na Ali
Kiba ukunze kwiyita [King Kiba] rwakomejwe n’uko bahuriye kuri Joho.
Ali Kiba agiye gukora ubukwe mu gihe
asanzwe afite abana batatu bazwi yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, muri
aba bose nta n’umwe yigeze ashyingiranwa na we.
No comments:
Post a Comment