Rimwe
na rimwe umuntu wimariyemo ntaba
akwiyumvamo nk’uko umwiyumvamo bikaba bibi kurushaho iyo adatuma umenya neza
amarangamutima ye ahubwo agahora akwizeza ko muri kumwe kubw’impamvu ze bwite.
Ukuri
ku ‘gukunda’utagukunda nuko nyuma uza kumenya ko wataye igihe cyawe. None se
ubwo kuki wakwishora muro icyo gihombo?, kuki utashaka icyo uhugiraho
kigufitiye akamaro?
Hari
abakobwa benshi bareregwa n’abakunzi babo bo batabizi.
Urubuga
elcrema rwandika ku rukundo rwakusanyije ibimenyetso 6 byakwereka umukobwa ko
umusore yihebeye atamufiteho gahunda ihamye.
1.Iyo ugize icyo umubaza ntarasa ku ntego
Umuntu ugukunda akubwira
icyo atekereza adaciye ku ruhande igihe ugize icyo umubaza. Iyo ugize icyo
umusaba bwo agutega iminsi myinshi.
2.Ntashaka guhura nawe.
Abagabo
ni abanyabikorwa.umusore cg umugabo ugukunda akora uko ashoboye ngo unezerwe
muri byo harimo no kuza kukureba mukamarana akanya. Iyo rero nta marangamutima
agufitiye , agerageza gushaka impamvu zituma badashobora kubana nawe mu kanya
runaka wifuje.
3.Ntafatya iya mbere mu kukwandikira
Ubundi iyo ukunda
umuntu , uba akenshi ufite amatsiko yo kuba hamwe na we.nicyo gituma wifuza
kumuvugisha kenshi. Ubwo rero niba umusore mukundana atajaya akwandikira bwa
mbere ,uritonde.
4.Asubiza mu magambo make.
Hari
abantu mu miterere yabo batavuga menshi, ariko uko biri kose ukeneye gushaka
akanya ko gushimisha abo wiyumvamo.umusore rero utakwandikira wanamwandikira
akagusubiza mu magambo make nuko aba atagukunda.
5. Ntakunda kuza mu rugo rwawe niyo mwaba mumaranye igihe
mukundana.
Waba ukibana
n’ababyeyi cg wibana,umusore ugukunda ntakwiye kubona urwitwazo rwo kutagusura.
6.Aguhamagara mu gihe runaka gusa.
Umuntu waguhamagara
gusa aruko agusaba ubufasha cyangwa agirango muryamane , uwo ntaba agukunda.
No comments:
Post a Comment