Photo : Internet |
Uyu mugani bawuca iyo babonye
umugore uhindutswe n’urushako nibwo bamuhumuriza bagira bati “ Humura uzabona
undi kuko burya ucyenze rimwe ntabwo aba akimaze!”. Wakomotse kuri
Gasharankwanzi ka Bureshyo ahagana mu mu mwaka wa 1800.
Gasharankwanzi ubwo
yari amaze kuba inkumi yasabwe na Gatibita ka Gihinira. Igihe cyo gukwa kigeze
Gihinira ajya kwa bamwana we Bureshyo bamaze gucoca imisango bahamanya igihe
Gatibita azagira kurongora kwa sebukwe(gutahira). Igihe kigeze Gatibita araherekezwa
bashyitseyo bakiranwa ubwuzu Gatibita ahabwa umwanya wo kujya gukora
icyamuzanye.
Ku gicamunsi cy’uwundi
munsi Gatibita ajya kugira icyo yibariza Gasharankwanzi amwumva vuba amuha
rugari ntiyanamukiranya Gatibita agwa mu kantu. Asohoka arakaye abwira abari
bamuherekeje ati" Ntimunsiga
turasubiranayo”, bamubaza impamvu arabasonurira koko bumva afite
ishingiro maze bashyira nzira barataha. Bageze kwa Gihinira barisobanura
Gatibita ashakirwa undi mugore Gasharankwanzi nawe aguma kwa se Bureshyo.
Bidateye kabiri
Gasharakwanzi yabengutswe na Rugaju rwa Mutimbo aramurongora anamucyura mu rugo
rwe rw’ibunyonga ho mu gishubi ari narwo rugo Gihinira se wa Gatibita(umwe
wabenze Gasharakwanzi) yari ahatswemo. Bukeye Gihinira akenera
umukura(umusimbura) ngo ko ubuze uko agira agwa neza Gatibita aseta ibirenge
ariko amaherezo arashyira ajya gusimbura se kwa Rugaju na Gasharankwanzi.
Gatibita ahakanwa
ubwoba n’ipfunwe byuko ahatswe n’umugore yabenze banararanye. Bukeye
Gasharankwanzi ateranya abo mu rugo rwe ahamagara Gatibita aramubaza ati" Gatibito ko ukorana umususu imirimo
ushinzwe aho ntiwaba ukeka ko nkwanga ko wambenze twashyingiranywe iryo joro?”
Arakomeza ati: “Tuza utekane sinkwanga, wakenze rimwe ntiwakimara, rero tuza kuko ukenze rimwe ntabwo aba akimaze.”
Arakomeza ati: “Tuza utekane sinkwanga, wakenze rimwe ntiwakimara, rero tuza kuko ukenze rimwe ntabwo aba akimaze.”
Nuko amugabira inka
abari aho baraseka banashima umutima, ubupfura no kutagira inzika kwa
Gasharakwanzi.
Source: Ibirari
by’insigamigani 1980 igice cya kabiri
No comments:
Post a Comment