Abantu
bamwe batinda kuryama bibaza ku mwambaro bari burarane, ariko kandi kurara
umuntu yambaye si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yabutse, kuko bituma
umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse
n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza.
Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse
Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse
Dore
ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse dukesha urubuga rwa Gentside.
1.Kurara
umuntu atambaye bituma umubiri ushyuha: Abantu batandukanye bibwira ko kuryama bambaye ari byo
bituma umubiri ushyuha, ariko umubiri urwanya ubushyuhe iyo umuntu atambaye.
Amaraso agatembera neza mu mubiri. Imyenda yo kurarana nk’amapinjama, amasogisi
hamwe n’ibyo bambara mu biganza, bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri, igihe
umuntu aryamye.
2.Ibinure
biragabanuka:
Kurara umuntu yambaye uko yavutse, bituma ibinure bigabanuka mu mubiri kandi
umubiri akaruhuka neza. Umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe bityo
bigatuma utakaza ibinure.
3.Bituma
umuntu ahorana itoto: Kuryama
wambaye cyangwa wabanje guhura n’ubushyuhe bwinshi, bituma umubiri utarekura
umusemburo wa « mélanine » hamwe n’umusemburo utuma umuntu akura, akaba ari
nayo misemburo y’ibanze ibuza umubiri kudasaza. Iyo ubushyuhe bugabanutse mu
mubiri, kubera ko umuntu yaryamye atambaye ya misemburo irarekurwa bigatuma
uruhu ruhorana itoto. Bituma kandi umubiri ukora umusemburo witwa “endorphine”
utuma umuntu akira indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi kurara umuntu
atambaye bituma imisemburo y’abagore ikorwa cyane.
4.Birinda
ubwandu: Ibice
bikunda gutota, hamwe no mu myanya y’ibanga, hakenera umwuka wo hanze,
ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye bituma udukoko twororoka, bityo
udukoko twanduza tukavuka umuntu akaba yakwandura uburwayi ku buryo bworoshye.
5.Bifasha
mu bushake bw’imibonano mpuzabitsina: Kurara bombi batambaye bituma barushaho kwiyumvanamo,
kandi bikongera n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Src
: Gentside.
No comments:
Post a Comment