• Labels

    Friday, April 20, 2018

    ‘Sinari nzi ko Ali Kiba afite ubukwe’-Diamond Platnumz.




    Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi avuye ku kasho ka Polisi ya Dar Es Salaam yavuze ko Atari yamenye ko umuririmbyi mugenzi we Ali KIba ejo yari afite ubukwe n’ umukunzi we Aminah Khalef I Mombasa.

    Yamushimiye ku ntambwe nshya yateye kandi asaba abafana be kumushyikiriza ubutumwa bwe.
    Diamond yagize ati ‘Numvise ko King Kiba yarongoye uyu munsi.Nizere ko mumumbwirira ko namwifurije urugo ruhire,ubuzima buzira umuze , ibyishimo , ukwemera n’imigisha bihoraho’

    Ubundi abantu cyane cyane abafana ba Ali Kiba  bibazaga impamvu atatumiye mugenzi we , abandi bakavuga DIAMOND yaba yanze kumutahira ubukwe abitewe n’ishyari

    Aba bahanzi babiri bo muri Tanzania bakunze kurangwa n’amakimbirane hagati yabo  ahanini ashingiye ku gupingana. Twibutse ku munsi w’ejo , Ali Kiba yishyuye miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania  kugirango ubukwe bwe bucishwe kuri Televiziyo ya Azam I Dar Es Salaam na Mombasa.
    Src: Chimpreports

    No comments:

    Post a Comment