• Labels

    Monday, April 23, 2018

    Birashoboka ko warinda umwana wawe indwara y’imitego hakiri kare



    Imitego cyangwa se Rickets mu ndimi z’amahanga, ni indwara ifata amagufwa y’abana bakiri bato ikabazahaza kugeza ubwo amaguru yabo agorama ugasanga umwana aragenda yitega ari naho izina imitego rishobora kuba ryaraturutse.

    Imitego yaba iterwa n’iki ?
    Imitego iterwa nu kubura kw’imyunyungugu ndetse na vitamine D bisanzwe bigira uruhare rukomeye mu gukomeza amagufwa, aha rero iyo umwana atabonye intungamubiri zikungahaye kuri ibi twavuze haruguru, amagufwa ye aroroha cyane akavunika byoroshye cyangwa se akigonda ari byo bituma agenda yitega nkuko ikinyamakuru Medicalnewstoday kibitangaza.
    Ikindi gishobora kuba intandaro yo kugenda imitego ku bana bakiri bato ngo ni ukuba mu muryango aturukamo hari uwigeze kuyirwara, imirire mibi, urwungano ngogozi rudakora neza.
    Ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?
    Mu bimenyetso biranga indwara y’imitego harimo: Kudakura neza k’umwana igihe akiri muto cyane, kwigonda kw’amagufwa y’amaguru, kugira ibiro bike cyane, kudakomera kw’ijosi ry’umwana n’ibindi nk’ibyo.
    Niba utwite hari icyo wakora ukarinda umwana wawe guhura n’iyi ndwara mbi
    Ibi ni bimwe warya cyangwa ugaha umwana ukaba uciye ukubiri n’indwara y’imitego.
    Kurya umuhondo w’igi
    Kunywa ikivuguto n’amata sa soya
    Kurya inyama.
    Kunywa umutobe w’amacunga
    Kurya inyama z’umwijima
    Kurya imbuto n’imboga.


    No comments:

    Post a Comment