Kaminuza
y’Abayisilamu muri Uganda (IUIU) yahagaritse by’agateganyo abanyeshuri 23
bakekwaho kuyisambaniramo kandi bihabanye n’amabwiriza ayigenga.
Umuhuzabikorwa w’iyi Ka minuza, Dr Sulait Kabali, unayobora
Komite y’Akanama k’Imyitwarire, yabwiye Daily Monitor kuri uyu wa Mbere ko aba
banyeshuri bo muri Mbale Campus, bahamwe no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza
agenga Kaminuza.
Yagize ati “Abanyeshuri
bafashwe basambanira muri Kaminuza cyangwa bafitanye umubano udasanzwe utemewe
n’amategeko n’amabwiriza ya Kaminuza.”
Yongeyeho ko hari abafashwe
bibye, banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, abatwite n’abakora ibikorwa by’urugomo
muri Kaminuza.
Mu ibaruwa yirukana abo
banyeshuri yo ku wa 14 Mata uyu mwaka handitsemo ko bafatiwe ahantu mu mwijima
bari mu bikorwa byo kwishimisha kw’abakundana.
Dr Kabali yavuze ko uku
guhagarikwa by’agateganyo kuzamara umwaka umwe ari umuburo ku bandi banyeshuri,
yongeraho ko ubuyobozi bwa Kaminuza butazajijiganya kwirukana umunyeshuri
utubahirije amategeko n’amabwiriza.
Mu bahagaritswe by’agateganyo
harimo abari mu myaka isoza biteguraga gukora ibizamini byatangiye ku wa Mbere.
Gusa bahawe icyumweru kimwe cyo kujurira, akanama gashinzwe imyitwarire kakaba
kazongera kwicara vuba kakiga ku bujurire bwabo.
Umwe mu bahagaritswe yavuze
ko yatunguwe no kuba ubuyobozi bwashingiye ku cyaha yakoze mu myaka ibiri
ishize ubwo yari akigera muri Kaminuza. Yongeyeho ko iki gihano gikomeye cyane.
Muri iyi Kaminuza umunyeshuri
ushaka gukora imibonano mpuzabitsina arabisaba akemererwa gushaka mu buryo
bwemewe n’amategeko.
Gusa n’abashakanye
ntibemerewe guhoberana, gusomana muri Kaminuza cyangwa kwicarana n’umuntu
mudahuje igitsina iminota irenze 10 nta wundi muntu uhari. Ikindi kandi ntabwo
abahungu n’abakobwa bajya bavangwa yaba mu gihe cy’amasomo cyangwa mu nama.
No comments:
Post a Comment