• Labels

    Tuesday, April 24, 2018

    Impamvu 5 zituma abasore batinda gushaka!


     
    Kubaka urugo ni byiza.Ni uburyo bwo guhamya urukundo abashakanye baba bafitanye. Nubwo hari ababyizera gutyo nyamara hari ababifata ukundi.Abo babona ko urushako ruzana ibibi byinshi kuruta ibyiza.Dore zimwe mu mpamvu zituma abahungu basigaye bishisha gushaka abagore.
    Kubura kw’abakobwa b’umutima.

    Birababaje!, hari abasore bishyizemo ko muri iyi minsi abakobwa warongora bakavamo abagore bazima bagenda baba bacye.Iyo myumvire bayikomora ku byo banyuzemo mu rukundo cyangwa amakuru babwirwa na bagenzi babo.ariko nanone haba harimo kwibeshya kuko abakobwa bazima kandi bifuza kubaka ntibabuze.

    Ikiguzi cyo gushyingirwa

     Isi uko igenda ikura ibintu bigenda bihinduka.impinduka zigera ku mpande zose z’ubuzima harimo n’ibijyanye no gushyingirwa.Hari kandi igisa n’irushanwa mu birori by’ubukwe cyateye cyane cyane ku bakobwa.Buri wese aba yumva ko ibirori bye ari byo abandi bafataho nk’urugero mu bwiza kandi ari nako bitwara akayabo k’amafaranga.

    Mu bice bimwe by’isi harimo n’umugabane w’Africa aho hakiri imyumvire ko umugabo ari we wikora kw’ikofi ngo acyuze ibyo birori, benshi barabitinya kuko baba bakeka ko ubushobozi bwabo butavamo ibirori by’akataraboneka nk’uko babyifuza, bigatuma baguma ari ingaragu igihe kirekire aho kumara ubuzima bwose mu madeni.

    Ibyo ni ukwibeshya ariko kuko ibirori si itegeko ko bikumaraho umutungo, hari abagikora ibirori bitabatwaye aamafaranga menshi kandi nabyo biba bishimishije.Kuba hari abatanga ibyamirenge mu bukwe , ntibivuzeko ari bo buri wese yakurikiza. Ibirori ni iby’igihe gito.

    Gushaka umugeni udafite inenge.
    Hari abasore benshi bifuza kurushinga ikibazo kikaba kubona uwo bifuza”the Right one”.Bene abo bahora bava kuri umwe bajya ku wundi ngo barashaka uwo twakwita utagira inenge, imyaka igashira indi igataha.Abo ariko baribeshya kuko nta muntu utagira inenge cyangwa integer nke. Umuntu ahubwo akwiriye gushaka uwo azabasha kwihanganira inenge cyangwa integer nke ze.

    Ubusambanyi.
    Hari n’abasore bibwira ko inyungu zo gushaka ari kubona uwo muzajya mukora imibonano mpuzabitsina uko babishatse.Abo rero bumva ko kuba babikora uko bashatse nyamara nta ngo bafite, nta mpamvu yo gushaka umugore!

    Gushaka umugore ariko birenze ibyo, kuko intego ya kubaka si imibonano mpuzabitsina gusa, uretse ko n’imibona y’abashakanye itandukanye n’abayikora bakiri ingaragu.Abashakanye bayikora bafite amahoro .

    Imiryango
    Ababyeyi bamwe na bamwe bajya bashyiriraho imipaka abana babo ku bijyanye n’abo bashobora gukundana no gushakana. Ibyo nabyo hari igihe bigira ingaruka ku bifuza gushinga ingo, bamwe bikabahungabanya bagatinda mu busore.

     

    No comments:

    Post a Comment