Simon Mutabazi Babonampoze wabenze umukobwa witwa Nadine
Seraphine Ndikuriyo ku munota wa nyuma umunsi w’ubukwe, yarongoye undi
munyarwandakazi i Bujumbura.
Ku tariki 10 Wururwe 2018, ni bwo hasakaye inkuru y’umugabo
witwa Mutabazi Simon wabenze
umukobwa ku munota wanyuma ku mpamvu zitamenyekanye kuko abakwe n’inshuti
n’abavandimwe bari bamaze kugera ahitwa “Romantic Garden” aho imihango yo
gusaba no gukwa yari kubera.
Ibi byatunguye benshi barimo n’abari
bitabiriye ubwo bukwe kubera uburyo bategereje uyu mugabo ariko bakamubura mu
gihe ibyari bukoreshwe byari bayamaze kwishyurwa ndetse n’ibyo kunywa no kurya
bikaba byari byamaze kuhagera.
Byabaye
ngombwa ko abagize umuryango w’umukobwa bategereza umukwe wabo ku buryo kugeza
saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bari bakiri kuri Romantic Garden bumiwe.
Icyo
gihe umwe mu bo mu muryango wa Mutabazi Babonampoze utifuje ko amazina ye
atangazwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umusore asanzwe aba muri Amerika ndetse
yatandukaniyeyo n’umugore.
Yemeje
ko ajya kumenyana n’umukobwa bari bagiye gushyingiranwa bateretaniye ku mbuga
nkoranyambaga bataziranye nyuma baza kubonana imbonankubone i Burundi, uwo
mukobwa ari kumwe na nyina, ku buryo ari na ho imyiteguro yakomeje ariko
umusore ntiyohereza inkwano nk’uko yari yabibasezeranyije gusa ntibyabuza
imyiteguro gukomeza.
Amakuru
agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru , avuga
ko mu mpera z’icyumweru gishize, Simon Mutabazi Babonampoze yakoye
akanasezerana mu mategeko n’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Alima uvuka mu
Karere ka Rusizi, iyi imihango y’ubukwe bwabo ibera i Burundi.
Umwe
mu bakobwa bo mu Murenge wa wa Kamembe ahitwa ku rya Gatatu aho Alima yabaga,
wanze ko izina rye ritangazwa avuga ko nta muntu n’umwe w’iwabo w’uyu mukobwa
watashye ubu bukwe.
Yagize
ati “ Yarongowe n’uwo mugabo wabenze umukobwa ku Gisozi, ubukwe babukoreye i
Burundi ariko nta muntu n’umwe w’iwabo w’umukobwa wahageze kuko bameze
nk’abamuhaye akato kubera ko yashakanye n’umuntu utari umuyisilamu bitewe n’uko
muri Islam kizira ko umukobwa ashakana n’umugabo utari umuyisilamu.”
Abo
mu muryango w’uyu mukobwa ntibemeye kugira icyo batangaza.
Src : Igihe
No comments:
Post a Comment