Umubiri wacu ukenera intungamubiri nyinshi kugira ngo ubashe gukora neza ndetse n’indwara nyinshi zitabasha kutuzengereza cyane ko izo ntungamubiri zitandukanye zituma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera. Habaho ubwoko bwinshi bw’intungamubiri zitandukanye, nka za Vitamini, Poroteyini ndetse n’imyunyungugu. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza by’intungamubiri ya Vitamini C ku buzima bwacu.
Dore ibyiza by’ntungamubiri ya Vitamin c utari uzi ku buzima bwacu
Iyi ntungamubiri iboneka mu biki?
Iyi vitamin iboneka gusa mu bimera, ni ukuvuga imboga n’imbuto. Muri zo twavugamo imboga nka Poivron (cyane cyane izitukura), Broccoli, Amashu, Inyanya, Imboga rwatsi (inyabutongo) ndetse n’imbuto nk’amacunga, Indimu, Inanasi, Ipapayi, Amapera, Pomme, Imineke n’inkeri.
Dore akamaro ka Vitamin C mu mubiri wacu:
Irinda Indwara yo kuva amaraso mu menyo
Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Isukura umubiri iwukuramo imyanda
Ituma uruhu ruhorana itoto rukaguma korohera
Ifasha mu kurwanya kanseri zinyuranye
Irinda imitsi ijyana amaraso mu bwonko kuba yakwangirika
Ni ingenzi mu kuvura ibisebe no gutuma byuma vuba
Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)
Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko iyi Vitamini yabaye nkeya mu mubiri:
Kubera umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubika vitamini C nkeya, bisaba guhora uyifata. Zimwe mu ngaruka zo kutagira vitamin C twavuga:
Kugira utudomo tw’igitaka cyangwa umukara ku ruhu, cyane cyane ku matako no ku maguru.
Ishinya y’amenyo yorohereye cyane ndetse izamo amaraso, ibi iyo bikabije bitera amenyo guhunguka akavamo
Guhinduka kw’ibara ry’uruhu.
Src: Ukwezi
No comments:
Post a Comment