Umwami
Mswati III yamaze gusinya itegeko rihindura izina ry’igihugu cye, aho kwitwa
Swaziland gihinduka eSwatini.
Ikinyamakuru
Times of Swaziland cyatangaje ko iryo zina ryahinduwe n’itegeko No. 80 ryo mu
2018 ryasinywe n’Umwami Mswati III ubwe rigasohoka mu igazeti ya Leta.
Umwami yatangaje bwa mbere
ihindurwa ry’izina ry’igihugu mu kwezi gushize mu muhango wo kwizihiza
isabukuru y’imyaka 50 icyo gihugu kimaze cyibonye ubwigenge.
Yatangaje ko guhindura iryo
zina biri mu murongo wo gusigasira uko igihugu cyitwaga mbere y’ubukoloni.
Izina rishya "eSwatini" bisobanura "ubutaka bw’Aba-Swazis"
Itegeko Rivuga ko izina
eSwatini rigomba kujya rikoreshwa ku nyandiko zose z’amategeko, amasezerano
mpuzamahanga n’izindi nyandiko zifite aho zihuriye n’amategeko.
Swaziland yabonye ubwigenge
mu 1968 iva mu maboko y’Abongereza. Mswati III yimye ingoma mu 1986 afite
imyaka 18 nyuma yo gutanga kwa se Umwami Sobhuza II.
Iki gihugu ni cyo kigifite
imiyoborere ya cyami 100% ariko mu bihe bishize abaturage batangiye
kwigaragambya bashaka ko nacyo cyinjira mu butegetsi bugendera kuri demokarasi.
Umwami Mswati III azwiho
kurongora abagore benshi ariko uwa munani, Senteni Masango aherutse gupfa
bivugwa ko yiyahuye muri Werurwe 2018.
Umwami Mswati III amaze
kurongora abagore 15 mu gihe se yasimbuye ku ngoma, bivugwa ko yarongoye 125.
No comments:
Post a Comment