• Labels

    Wednesday, May 16, 2018

    Sobanukirwa akamaro gatangaje k'igikakarubamba ku buzima n'uburyo wagikoresha



    Ibyiza by’igikakarubamba ntiwabivuga ngo ubirangize kuko ni byinshi. Ni mu gihe kuko kirimo ibinyabutabire byinshi byemejwe n’ubushakashatsi bunyuranye ko ari imiti. Mu byo kivura twavugamo gufasha igogorwa, kongera ubudahangarwa, kurinda gusaza, kuvura indwara z’uruhu, koroshya imihango, kuvura rubagimpande, kumisha ibisebe, kuvura isesemi, kurwanya diyabete, kurinda kanseri, gutuma imisatsi ikura neza, no kuvura ikirungurira. Ubushakashatsi kandi burakomeje ngo bugaragaze indi mimaro y’iki kimera cy’ingenzi.

    Igikakarubamba cyavumbuwe bwa mbere muri Sudani mu myaka isaga 6000 ishize. Nyamara siho honyine ubu kiboneka cyangwa kinakoreshwa kuko cyagiye gikoreshwa mu bantu banyuranye nko mu Misiri, Esipanye, Ubugereki, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubuhinde no muri Afurika. Ni igihingwa gikurira mu butaka bushyuha kandi bwumutse, cyane cyane muri Afurika no mu Buhinde.

    Mu gikakarubamba rero dusangamo ibinyabutabire binyuranye nka mannans, polyssacharides, lectins, amino acids zirenga 18 na anthraquinone.

    Akamaro k’igikakarubamba ku mubiri
    Gufasha urwungano ngogozi.


    Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyakangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe. Za polysacharides zirimo bituma kivura ibisebe byo mu gifu. Icyo usabwa ni ukuvanga akayiko k’umutobe wacyo mu cyo kunywa ukabikora byibuze ibyumweru 3. Umusaruro uba wagaragaye.

    Kongerera ingufu ubudahangarwa.
    Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa. Kandi kuko gituma umubiri ugira umwuka (oxygen) uhagije mu maraso, bituma insoro z’amaraso zigira ubuzima bwiza nuko zikagira ingufu zo guhangana n’indwara zinyuranye.


    Kubuza kanseri gukura.
    Nkuko twabivuze mu gutangira, kizwiho kurwanya kanseri. Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri. Gusa mu gihe ushaka kugikoresha wivura kanseri wakegera farumasiye cyangwa muganga akagufasha mu gutegura umuti.

    Kivura ingaruka z’imiti ya kanseri.
    Mu kuvura kanseri hari ingaruka zijya ziza iya mbere muri zo akaba ari ugupfuka imisatsi n’ahantu hose hari ubwoya ku mubiri bukavaho. Kwisiga amavuta yacyo no kunywa umutobe wacyo bizafasha mu kurwanya izo ngaruka zose.

    Kivura indwara z’uruhu.
    Umuti mwiza uva mu gikakarubamba ni umushongi uboneka ukase ikibabi cyacyo. Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza. Nyamara aho kwisiga ayo mavuta kivanzemo, ushobora kwikatira ikibabi noneho wa mushongi ukaba ariwo wisiga mu maso. Si ibyo gusa wakora, kuko no kunywa uwo mushongi bigirira uruhu akamaro.


    Gutuma imisatsi ikura neza.
    Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.

    Kuvura rubagimpande.
    Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.

    Kuvura ibisebe.
    Gusiga umutobe wacyo ku gikomere wagirango ni ubumaji kuko ubushakashatsi bwerekanye ko no ku bushye bwo ku rwego rwa 3 (bwinjiye cyane mu nyama) igikakarubamba kihavura. Ndetse hari ubushakashatsi buherutse kwerekana ko guhoma amavuta yacyo menshi ku gisebe cy’isasu bituma gikira vuba

    Kuvura imihango.
    Kunywa umutobe wacyo bifasha abagira imihango ibabaza kuko bituma batongera kumva bwa buribwe.

    Kugabanya isesemi.
    Isesemi iterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye harimo kurya ibiryo byanduye, urugendo mu modoka cyangwa mu ndege, n’izindi mpamvu. Kunywa rero igikakarubamba bizagufasha kumva uguwe neza mu gifu, isesemi ishire.

    Kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri.
    Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko bigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.

    Kurinda stress.
    Umushongi w’igikakarubamba ubonekamo amavitamini anyuranye nka B12, B1, B2, B6, B3, B9, A, C na E. izi zose zifatanyiriza hamwe mu gutuma umubiri ugira imikorere myiza, gusohora imyanda, bityo ukumva utuje kandi uruhutse.

    Koroshya ikirungurira.
    Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa umutobe rero w’igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.

    Kugabanya cholesterol.
    Kunywa umushongi w’igikakarubamba bisukura amaraso bikavanamo cholesterol mbi ndetse bikaringaniza isukari iris. Kuko inkeri nazo zifite ubu bushobozi, kuzivanga n’igikakarubamba bizongera ingufu.

    Imikorere myiza y’umutima.
    Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

    Kuvura indwara z’amenyo.
    Ubu imiti myinshi y’amenyo ishyirwamo igikakarubamba. Nawe wabyikorera. Icyo usabwa ni ukumisha ibibabi, ukabisekura ugakuramo ifu, noneho ya fu ukajya uyishyira ku buroso ukoza amenyo bisanzwe. Bizarinda amenyo yawe n’ishinya.  Gusa ushobora no kujundika umushongi wacyo hagati y’ishinya n’umunwa, nyuma ukamira.

    Kurinda uruhu gusaza.
    Kwisiga amavuta akoze mu gikakarubamba bifasha umubiri kugaragaza itoto buri gihe. Biwurinda iminkanyari ndetse bigatuma worohera cyane.

    ICYITONDERWA
    Nubwo tubonyeko igikakarubamba ari umuti ku ndwara nyinshi, nyamara hari ibipimo uba udakwiye kurenza. Ikindi ni uko kugikoresha ku bantu barembye bitemewe, kuko gisaba ko umubiri uba ufite byibuza akabaraga runaka.
    Uretse kucyisiga, ariko kukinywa bisaba kuvangamo utuzi rimwe na rimwe cyangwa kukivanga n’ibindi byo kunywa.

    No comments:

    Post a Comment