Aho kugira ngo wihate ibinini
bigufasha kubona ibitotsi kandi bishobora kukubana ingeso ukaba ushobora
kutazabona ibitotsi igihe utabikoresheje, gerageza izi nama zizagufasha gusinzira nez auko ubyifuza
utiteje ibibazo.
1.koga
amazi ashyushye.
Aya mazi ntagomba kuba ashyushye byo
kukubangamira ariko ubushyuhe bwo mu maziananura imitsi.aya mazi ni meza kandi
kuyakarabya abana , abagirirza akamaro ko kubona ibitotsi nk’uko akagirirra n’abakuru.
2.Gukorera
ku rumuri ku manywa.
Ubwonko bwakira amakuru ko ushaka
gusinzira iyo hari umwijima no kwicura iyo hari urumuri.Kutabona ururmuri
ruhagije ku manywa,bituma ubwonko budategura neza ibitotsi igihe cyo gusinzira
cyagera ugatinda kubona ibitotsi.Abahanga batugira inama ko niyo twaba dukora
amasaha menshi, dukwiye kujya dusohoka nko mu karuhuko ka saa sita tukajya
ahari urumuri ruturuka ku zuba.
3.
Ntukaryame uhangayikiye kudasinzira
Kuryama uhangayitse ngo ntubona
ibitotsi nta cyo buikemura , bikongerera ahubwo umunaniro ukabije( stress)
ukarushaho no kubura ibitotsi.Igihe wumvise uhangayitse ko udasinzira ahubwo wabyuka ugafata agatabo ugasoma
cyangwa ugateka agakawa ukanywa. Mbese waba ushaka icyo ukora ukaryama urushye.
4.Kuryamira igihe no kubyukira igihe
buri munsi.
Ibi bituma umubiri utegura gahunda
ukurikiza ,ubwonko bukamenyera igihe cyo gusinzira n’icyo kubyukira. Akamenyero
ni bumwe mu buryo bwiza bwo gusinzira neza.Bishobora kukugora kubyubahiriza
amajoro yose kuko wenda hari ubwo usohoka n’inshuti ugatinda kuryama ariko
nibura gerageza kuryamira igihe kimwe amajoro menshi.
5.Ntukaryame
utananiwe
Iyo uryamye utananinwe nibwo
utangira kwibaza aho ukura ibitotsi.Kandi bituma utinda kubibona kurushaho.
6.Andika
uko amajoro yawe agenda
Ibi
byagufasha ubijkoze ibyumweru bike gusa.ibyo wakwitaho bigira ingaruka ku
bitotsi mu gihe wandika ni ibi bikurikira: Ibyo warariye, ikinyobwa wafashe
umaze kurya,igihe waryamiye, igihe wamaze udasinziriye, inshuro wicuye mu
ijoro,igihe wakangukiye mu gitondo n’ibindi.
7.Akamenyero ka nimugoroba
Gukora ibintu bimwe buri mugoroba ku
masaha amwe nabyo birafasha. Bitegura ubwonko
ko ushaka gusinzira.koza amenyo , gushyira ubintu aho bibikwa ukabikora umujyo
umwe buri munsi.
8.Kongera
imyitozo ngororamubiri mu munsi.
Imyitozo ngororamubiri iruhura
umubiri n’ubwonko kandi ifite n’akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu.No kugenda n’amaguru
nibura iminota 30 ku munsi byagufasha niba utabashije kubona iyindi myitozo.
Src:onlymyhealth
No comments:
Post a Comment