• Labels

    Saturday, May 12, 2018

    Kuki bamwe abagore bamwe bagira amabere manini abandi bakagira amato ?



    Ubusanzwe imikurire y’umukobwa iyo ageze mu bwangavu, inazamo kwiyongera kw’ubunini bw’amabere. Ni ngombwa kuko aba amaherezo azakenera konsa abo azibaruka.
    Nyamara usanga ubunini bw’amabere butandukana. Hari abagira mato, aringaniye, n’amanini.
    Bijya bitangaza gusanga umukobwa muto afite amabere manini, cyangwa umunini afite dutoya.
    Ese ubunini bw’amabere bushingira kuki?
    Kugira ngo amabere abe manini cyangwa mato, biterwa n’impamvu zitandukanye. Iz’ingenzi muri zo twavuga:
    • Imyaka: akenshi guhera mu bwangavu kugeza umugore abyaye amabere akura yiyongera. Nyuma yo kubyara agenda asa n’agabanuka kugeza ashaje.
    • Ubwinshi bw’ibinure: amabere agizwe n’ibice byinshi gusa muri rusange ni ibinure. Uko umukobwa abyibuha ni na ko amabere yiyongera.
    • Imisemburo: kugira ngo umukobwa amere amabere biterwa n’imisemburo iba imurimo. Ubwinshi bwayo cyangwa ubuke bwayo bigira uruhare mu bunini bw’amabere.
    • Uturemangingo: rimwe na rimwe ubunini cyangwa ubuto bw’amabere ni ibintu bihererekanywa mu miryango (heredity). Aho usanga mu muryango runaka bagira amabere manini, abandi matoya. Gusa si ihame kuko ushobora gusanga inkurikirane zitanganya ubunini bw’amabere.
    • Igihe: nubwo waba ufite manini cyangwa mato, ariko hari igihe yiyongera. Igihe cy’uburumbuke cyangwa imihango kuri bamwe, iyo utwite, mu gihe cyo gukora imibonano, amabere yongera ubunini. Gusa iyo icyabiteraga kirangiye asubira uko yanganaga.
    Ese wari uzi ko burya amabere yombi atangana?
    Amabere y’umukobwa yaba mato cyangwa manini ntabwo ashobora kungana, gusa itandukaniro ni rito ku buryo utapfa kubimenya, nubwo hari abo biba byigaragaza.
    Kugira amabere mato
    Nubwo abantu bavuka ko ikintu ari gito bagereranyije n’ikindi, gusa ku mabere ho bavuga ko ari mato hagendewe kuri nyirayo. Icyakora, iyo wumvako ari mato ugasanga imoko n’ahayizengurutse habyimbye, aba azaba ari mato.
    Biterwa n’iki?
    1. Impamvu nyamukuru itera kugira amabere kuba mato ni akarande mu muryango (genetics). Aha niho uzasanga mu muryango kuva ku gisekuru cya kure, baba babyibushye cyangwa bananutse bigirira amabere mato. Aha si ikibazo cyane mu gihe bonsa bakabona amashereka iyo babyaye.
    Icyakora iyo bijyana no kubura amashereka, hitabazwa imiti.
    2. Indi mpamvu ni imisemburo: Ubusanzwe gukura muri rusange bikorwa n’umusemburo witwa eostrogen. Uyu musemburo rero iyo ubaye muke bituma adakura neza.
    Ibi bishira iyo uterwa uyu musemburo cyangwa ufata ibinini biwongera, kimwe n’uko ubu haboneka imiti yo gusiga ku mabere ikoze muri uwo musemburo igufasha.
    3. Impamvu ya gatatu ari na yo ya nyuma ni ikibazo cy’imirire mibi. Ibi birangwa no kunanuka ndetse n’amabere akagenderamo. Imyunyungugu y’ingenzi mu gukuza amabere ni ibiri yitwa Bromine (Br) na Manganese (Mn). Iyi myunyu ni yo ituma imisemburo itera gukura kw’imyanya myibarukiro ikora. Iyo rero ibaye mike mu mubiri, amabere ntakura.
    Hari ibyo kurya bitandukanye warya bigatuma ingano y’amabere yawe yiyongera. Muri byo twavuga:
    • Ibikoro
    • Sezame
    • Ibigore n’ibibikomokaho
    • Tungurusumu
    • Tangawizi
    • Pomme
    Kugira amabere manini
    Nubwo kuri ubu mu bihugu bimwe na bimwe ngo amabere manini agezweho, ndetse bamwe bakibagisha ngo yongerwe, ntibibujijeko hari n’abayagabanyisha.
    Kugira amabere manini biterwa n’impamvu nyinshi
    1. Iya mbere: kimwe n’amabere mato bishobora guturuka mu muryango, Ugasanga umuryango wose ni ko bameze. Ibi kuko biba biri mu turemangingo twabo (genes), ntacyo wabikoraho.
    2. Indi mpamvu ituruka ku kubyibuha. Akenshi kuko amabere akozwe n’ibinure, iyo umuntu abyibushye habyibuha bwa mbere inda, ikibuno n’amabere. Aha rero iyo ibiro bigabanutse n’amabere aragabanyuka.
    3. Hari ibiterwa n’imikorere mibi y’imisemburo cyane cyane umusemburo wa estrogen. Iyo urenze ukenewe, bishobora gutuma amabere abyimba cyane. Ibi iyo bigaragaye hakiri kare, kwa muganga baguha imiti ibikosora.
    4. Hashobora no kubaho ibiterwa no gukoresha imiti nabi cyangwa ukayikoresha igihe kirekire. Urugero twatanga ni umuti utangwa kubera uburwayi bwo mu mutwe. Birazwi ko uyu muti utuma amabere aba manini.
    Iyo biterwa n’imiti, kuyihagarika birongera bigatuma agabanyuka.
    Kugira amabere manini bishobora guteza ibindi bibazo nko guhetama ibitugu, kubabara intugu no mu gatuza, ndetse n’umugongo. Kuri bamwe binatera ipfunwe.
    Iyo bikabije rero akenshi umuti wa nyuma ni ukuyabaga akagabanywa, nubwo bidakorwa n’ubonetse wese.

    No comments:

    Post a Comment